sangiza abandi

APR FC yeretswe umuryango usohoka muri CECAFA Kagame Cup 2025

sangiza abandi

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Al Hilal SC yo muri Sudani ibitego 3-1, mu mukino wa wa ½ mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2025, ihita isezererwa.

Uyu mukino wabereye muri Tanzania, kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, ndetse ku munsi w’ejo tariki 12 Nzeri, iyi kipe y’Ingabo yari yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, abasaba kuzitwara neza bagahesha ishema ikipe ya APR FC ndetse n’igihugu muri rusange.

Umukino watangiye ikipe ya APR FC ubona ko umutoza yapanze kugarira cyane, aho yari yabanjemo ba myugariro batanu, gusa wabonaga ishyaka ndetse no guhangana ku mpande zombi aho buri kipe yashakaga kubyaza umusaruro amahirwe yose y’umukino.

Bidatinze ku munota wa 30′ ikipe ya APR FC yaje gufungura amazamu ku mupira mwiza watewe na rutahizamu William Togui, maze uruhukira mu ncundura, iyi kipe y’ingabo ihita yandika igitego cya mbere.

Nyuma yo gutsinda igitego, APR FC yahise isubira inyuma maze abasore bayo barinda izamu cyane bituma abakinnyi ba   Al Hilal SC batangira gukinira hafi y’izamu rya APR FC, gusa umuzamu Ruhamyankiko ndetse n’aba myugariro be bakomeza kwihagararaho igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyagarutse APR FC n’ubundi ubonako intego ari ukurinda ibyagezweho ahubwo bagacunga cyane abasore ba Al Hilal SC, ko ikosa bakora baza guhita baribyaza umusaruro, ku munota wa 70′ ba myugariro ba APR FC baje gukora amakosa akomeye ari nabwo rutahizamu wa Al Hilal SC yanyeganyeje inshundura, gusa umusifuzi wo ku ruhande avugako habayeho kurarira.

Ku munota wa 82′ ikipe ya APR FC wabonagako yahisemo kuryama mu izamu kugeza umukino urangiye, myugariro wayo Nshimiyimana Yunusu yaje gucengerwa bikomeye ku ruhande rw’ibumoso rwa APR FC, maze rutahizamu wa Al Hilal SC, Abdelrazig Taha ahita akosora ikipe ya APR FC wabonagako muri iyo minota irimo guhuzagurika cyane.

Iminota yakurikiyeho Al Hilal SC yakomeje kotsa igitutu gikomeye APR FC, ariko biranga biba iby’ubusa, iminota 90 irangira amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1.

Nyuma yaho nk’uko amategeko y’irushanwa abigena, amakipe yombi yahise yinjira mu gukina iminota 30 ya kamarampaka (Extra Time), maze hakiri kare cyane ku munota wa 93′ Ruboneka Jean Bosco yihera impano y’umupira rutahizamu wa Al Hilal SC, Sunday Damilare, maze uyu rutahizamu kirimbuzi ahita akosora yihuse abakinnyi ba APR FC, Al Hilal SC iba yanditse igitego cya kabiri.

Abakinnyi ba APR FC babaye nkabakanguka batangira kugerageza kurema uburyo bw’ibitego, ariko bakiri muri ibyo abasore b’ikipe ya Al Hilal SC baterekamo igitego cya 3, ku burangare bukomeye bwa myugariro Fitina Ombolenga maze rutahizamu Ahmed Salem M’Bareck ahita ashyira akadomo ku byiringiro bya nyuma abafana ndetse n’abakinnyi ba APR FC bari basigaranye ko bakomeza kuri musozo w’iri rushanwa.

Umukino warangiye APR FC yari mu itsinda B itsinzwe ibitego 3-1 n’ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, ihita isezererwa muri iri rushanwa ryari riri kubera muri Tanzania.

 

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

Ibitekerezo Ign Bihagarike