Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ariel Wayz yasuye Ishuri rya Muzika rya Nyundo ribarizwa mu Karere ka Muhanga, aganira na barumuna be bakiri ku ntebe y’ishuri, anabaririmbira zimwe mu ndirimbo ziri kuri album nshya yitegura kumurika.
Ariel Wayz ari mu myiteguro ya nyuma yo kumurika album ye ya mbere yise “Hear to stay’’, izajya hanze ku wa 8 Werurwe 2025.
Iki gikorwa cyiswe “Wayz ku ivuko” yagitekerejeho agamije kuganira n’abakiri ku ntebe y’ishuri ku mbogamizi ziri mu buhanzi ndetse n’icyabafasha kwitwara neza ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025.
Ariel Wayz yataramanye n’abanyeshuri biga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo n’iziri kuri album ateganya kumurika.
Iki gitaramo kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kugikurikira ni amafaranga 1000 Frw gusa yo gushyigikira umuhanzi.
Ariel Wayz yaganirije abanyeshuri bo ku Nyundo uko iri shuri ryamuharuriye inzira mu rugendo rwe rwa muzika.
Abanyeshuri babajije Ariel Wayz ibanga akoresha mu muziki we n’uko bashobora kuwinjiramo badafite ababareberera inyungu.
Uwayezu Ariel ukoresha amazina ya Ariel Wayz mu muziki yagize ati “Icya mbere muze mwige, mukoreshe igihe mufite hano neza kuko hanze ni ryo tandukaniro rihari. Hari abatarize umuziki bari kubikora neza cyane. Itandukaniro ni uko dufite ubumenyi. Mukoreshe igihe cyanyu neza.’’
Ariel Wayz wanditse indirimbo ye ya mbere akiri ku ntebe y’ishuri yavuze ko urugendo rwe mu muziki asunikwa no kumenya icyo ashaka.
Ati “Niba ushaka gutangira umuziki wawe ugomba kumenya icyo ushaka. Wihinduka, komeza gutanga ubutumwa bwawe mu buryo butomoye. Mwitoze guca bugufi. Mubibemo bibabemo.’’
Yabwiye barumuna be ko hari amakosa bakwiye kwirinda cyane yo kwiyumva nk’abadasanzwe kuko bize umuziki.
Ati “Nimusohoka muzakomeze guca bugufi, mwikorere ibintu byanyu neza.’’
Ariel Wayz yasabye barumuna be kuzirinda amabwire no guha agaciro amagambo abavugwaho.
Ati “Numvaga abantu bose bazabikunda. Byarangiraga ugeze hanze ugasanga bamwe ntabwo babikunze, bakavuga imyambarire yawe n’uko ugaragara. Mwitegure bizabaho bababwire ko muri babi, ariko muzibuke ko amagambo y’abantu atababuza kugera ku nzozi zanyu.’’
Album akomeje kwitegura kumurika album nshya yise “Hear to stay”, izaba igizwe n’indirimbo 12. Azayimurika ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, mu gushimangira uruhare rw’umukobwa n’umugore mu kubaka sosiyete.
“Hear to stay’’ ni album ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.
Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’, ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless. Indirimbo aheruka gusohora yayise ‘Made for you’.
















