Niyigena Radjabu

Umunota

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RDB, Michelle Umurungi, yagaragaje ko u Rwanda rwafunguriye amarembo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, nk'uburyo bwo kongerera imbaraga ubucuruzi bw'ibihugu ariko hubahirizwa umutekano
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), cyatangaje ko imirmo y'umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka igeze ku kigero cya 96%
Leta y’u Rwanda yakiriye imiryango 98 igizwe n’Abanyarwanda 326 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
inisitiri w'Ubuzima , Dr NSANZIMANA Sabin, yagaragaje ko Umuryango uhuza Ibikorwa by’Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’andi matorero ya Gikirisitu BUFMAR, yagize uruhare mu kuzamura ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda
Ingabire Marie Immaculée wari Umuyobozi w'Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda, Transparency International Rwanda (TIR), yitabye Imana azize uburwayi
U Rwanda rwakiriye imiryango 106 igizwe n’Abanyarwanda 387, bari bamaze imyaka batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
U Rwanda rwatangije ku mugaragaro Gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy and Action Plan) ya 2025-2030, hagamijwe iterambere rirambye
Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, muri gahunda ya Visit Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire n’Ikipe ya Los Angeles Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA ndetse na Los Angeles Rams ikina muri Shampiyona ya NFL (National Football League) .
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Feleix Tshisekedi, yabwiye abitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York, ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akwiriye guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi ku Isi.