sangiza abandi

RwandAir yasubitse indendo ebyiri kubera imyigaragambyo y’abakozi bo ku kibuga cya Jomo kenyata

sangiza abandi

Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir, yatangaje ko yasubitse ingendo ebyiri za WB452 na WB453 zari ziteganyijwe uyu munsi tariki 31 Kanama 2026, bitewe n’ibibazo bikomeje kubangamira serivisi z’igenzura ry’ingendo z’indege ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta muri Kenya.

RwandAir yavuze ko iki kibazo gifitanye isano n’imyigaragambyo y’abakozi bo ku Kibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta (NBO), yagize ingaruka ku mikorere isanzwe y’ikibuga.

Iyi sosiyete yatangaje ko iri gukurikiranira hafi iki kibazo ku bufatanye n’inzego bireba, mu rwego rwo gusuzuma uko ibikorwa by’ingendo byakomeza.

Abagenzi bari bafite amatike y’izi ndege bazashyirwa mu zindi ndege zizaba zifite imyanya iboneka, mu gihe RwandAir ivuga ko iri gukora ibishoboka byose kugira ngo igabanye ingaruka iki kibazo gishobora kugira ku ngendo z’abakiliya bayo.

Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abakozi b’Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege muri Kenya (KAA) n’Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili (KCAA) bagabanyije ibikorwa byabo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye bimwe mu bibazo biri mu kazi kabo. Ibi byatumye indege nyinshi zitinda guhaguruka ndetse n’abagenzi benshi batinda ku bibuga by’indege.

Ni nyuma y’uko kandi ku wa 30 Kanama 2026 iyi sosiyete yari yatangaje ko yahagaritse ingendo WB402 na WB403 zari ziteganyijwe kuri uwo munsi kubera ibibazo by’imicungire y’ingendo z’indege byari byagaragaye ku kibuga cya Jomo Kenyata.

Imyigaragambyo y’abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyata yatumye RwandAir isubika ingendo 

Photos:

[fluentform id="3"]