Mukwaya Olivier

Mukwaya Olivier

Imirwano ikomeye yumvikanamo ibisasu bikomeye yongeye kubyuka mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifashijwe n'ingabo z'u Burundi
Imirwano ikomeye yahuriyemo ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, yahitanye abantu batatu barimo abasivile
Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwagura ibice rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata uduce dutandukanye muri teritwari za Uvira na Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yerekeje i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azitabira umuhango wo gusinga amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, DRC
Ingabo zo mu ihuriro rya AFC/M23, zigaruriye uduce turimo Luhago, Bwegerera, Irega na Katsoba duherereye muri teritware ya Kabare, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Mu gihe habura iminsi mike ngo i Washington D.C muri Amerika habere igikorwa cyo gusinya amasezerano y’amahoro hagati ya Perezida w'u Rwanda Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, itsinda rinini ry’abayobozi baturutse i Kinshasa ryamaze kwerekeza muri Amerika.
Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Kinshasa, umuturage ukomoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba ari Umunyarwanda, bakanavuga ko asa na Perezida w’u Rwanda
Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batemera na gato igitekerezo cyo kwinjizwa cyangwa gusubizwa mu ngabo za FARDC kuko zitsindwa
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika iharanira  Demukarasi ya Congo (RDC), hamwe na Perezida Donald Trump bazahurira i Washington tariki ya 4 Ukuboza 2025.