Nina Cynthia

Mukwaya Olivier

Komiseri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’inkunga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Hadja Lahbib, yahuye n'umuhuzabikorwa w'ihuriro rya AFC/M23 baganira ku buryo bwo kugeza inkunga y'ubutabazi mu bice bagenzura birimo intambara
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yahaye abashoramari b’Abanyamerika uburenganzira bwo kugenzura no gusuzuma ibirombe byo mu gace ka Rubaya, kari muri teritwari ya Masisi, kagenzurwa n’ihuriro AFC/M23
Imirwano ikomeye yabereye mu gace ka Point Zero, muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo yasize umutwe wa Twirwaneho ukorana n'ihuriro rya AFC/M23, uhanuye utudege duto 'drones' eshatu z'igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC
Nyuma y'umwaka urenga ikibuga cy'Indege cya Goma gifunze, kuri uyu wa Kane, Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ryahaye uburenganzira indege y'Intumwa idasanzwe ya Monusco, Vivian van de Perre, ugiye gukurikirana ibikorwa by'ishyirwaho ry'agahenge
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) mu nyandiko ndende yashyize hanze isubiza ibyatangajwe n’umuryango Human Rights Watch, yongeye kwikoma u Rwanda irushinja guteza imidugararo no gufata bugwate abaturage.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 18 Mutarama 2026, AFC/M23 ikimara kuva mu mujyi wa Uvira, abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo nibo babanje kuwinjiramo, nyuma yaho kandi  ku mugoroba wo kuri uwo munsi hakurikiyeho kwinjira kw’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News, yashimangiye ko yashoboye gushyira iherezo ku ntambara zitandukanye zo hirya no hino ku isi, zirimo n’iyo avuga ko yari imaze hafi imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko gutwerera ibihugu by’amahanga ibibazo by’umutekano mucye mu gihugu ari amayeri agamije guhisha kunanirwa kwa Leta ya Tshisekedi mu gukemura ibibazo by’abanye-Congo.
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryashinje Leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) guhitamo inzira y’intambara mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu, rinenga ubutegetsi ko butubahiriza amasezerano bwiyemeje mu biganiro by’amahoro bya Doha kubuhuza bwa Leta ya Qatar.