Abanyamuryango b’umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Rubavu, bihaye intego yo guhashya magendu yabaye karande muri aka gace gahana urubibi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.
Ibi babitangaje ku wa Gatandatu, ubwo bari mu nama isanzwe y’uyu muryango, bishimiraga ibyo bamaze kugeraho mw’iterambere.
Mu byagaragajwe bagezeho harimo kongera amashuri, aho bavuye mu bigo bitatu muri aka gace bakaba bagezeku ku bigo 15 birimo na Kaminuza, ndetse bagaragaza ko hubatswe imihanda ya kaburimbo ndetse babona n’amashanyarazi kuko mbere ya 1994 atahabaga.
Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Rubavu, Rugwiro Victor, avuga ko nyuma yo kubona ubwirinzi bwakumiriye ibisasu umwaka ushize, nabo bafashe ingamba zikomeye mu guhangana na magendu.
Ati “Ndashima leta ku bwirinzi twabonye umwaka ushize kuko iyo butahaba Abanyarwanda baba barashize, natwe rero twafashe ingamba zo gutanga amakuru y’umutekano no gukusanya amakuru ku bantu bavugwaho magendu kugirango tubaganirize tubabwire ko bahombya igihugu, ubu bamwe bakaba baratangiye kwiteza imbere banasora.”
Umbwiririndi Fabien wo mu kagari ka Murara, nawe avuga ko bishimira ibikorwa remezo bahawe ndetse yemeza ko ku ruhande rwabo bafashe ingamba mu kurwanya magendu.
Ati “Twaje kwishimira umuhanda wa kaburimbo ndetse n’amashanyarazi twabonye tutagiraga cyera, naho kubya magendu hari ingamba zashyizweho guhera ku masibo nuko umuturage wese agomba kubafata, ndetse tunakora ubukangurambaga ku buryo buri nama tubavugaho.”
Perezida wa komisiyo y’imiyoborere muri FPR mu karere ka Rubavu, Sebuharara Syldio yasabye abanyamuryango ba FPR inkotanyi muri uyu murenge, kurwanya magendu ihagaragara kugirango ibikorwa bishimira byiyongere.
Ati “Nabonye mwishimira ibyiza mwagezeho, ndabasaba kwirinda umuco wa magendu kuko uretse kuba yakwangiza umutekano kuko aho inyura haca n’umwanzi, tugire umuco wo kubihagarika ahubwo dusore kugirango ibikorwa remezo byiyongere.”
Umurenge wa Rubavu ni umurenge urimo kwagukiramo umujyi wa Gisenyi, ukaba ukunze kunyuramo magendu aho bamwe mu bayikora bakunze guhangana na Polisi.
Ku itariki ya 12 Werurwe 2026, mu kagari ka Byahi, Polisi yarashe umusore w’imyaka 20 ukekwaho kugira uruhare mu bucuruzi bwa magendu aho yageragezaga kurwanya abapolisi bari mu kazi ko kurwanya magendu.







