sangiza abandi

FDLR na Wazarendo barashinjwa kwica abasiviri muri Kalehe.

sangiza abandi

Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 24/03/2026, haravugwa ibitero bikomeye byagabwe mu gace ka Kalehe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Bivugwa ko byakozwe n’ingabo zifatanyije ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, zirimo umutwe w’abitwaje intwaro uzwi nka Wazalendo na FDLR.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibi bitero byibasiye cyane abaturage b’abasivili, bikarangwa n’ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi byibasira ubuzima n’imibereho yabo.

Lawrence Kanyuka umuvugizi wa AFC/M23 mu itangazo yasohoye yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 23 rishyira ku wa 24 Werurwe 2026 ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo Wazalendo na FDLR, zagabye ibitero ku baturage b’abasivili mu gace ka Kalehe, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Yakomeje avuga ko ibi bitero mu mudugudu wa Cumuyaga, abantu batanu bishwe mu buryo bukomeye, undi umwe arakomereka bikabije. Byongeye kandi, amatungo y’abaturage yarasahuwe ku buryo bwateguwe.

Mu wundi mudugudu wa Bibatama, abasivili batandatu bishwe, naho undi umwe arakomereka cyane.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bitero byagabwe ku baturage badafite aho bahuriye n’imirwano bigaragaza ibikorwa by’iterabwoba n’ubusahuzi bikomeje gukorerwa abaturage.

AFC/M23 yagaragaje ko ikomeje kwiyemeza kurinda no kurengera abasivili ndetse n’imitungo yabo, ishimangira ko izakomeza gufata ingamba zo guhangana n’ibikorwa ifata nk’ibibangamira umutekano w’abaturage.

Nubwo aya makuru atangazwa n’uruhande rumwe, ibijyanye n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuba ingorabahizi, aho hakenewe ibiganiro n’ubufatanye bw’impande zose kugira ngo haboneke umutekano urambye.

Aka karere ka Kalehe, kimwe n’utundi duce twa Kivu y’amajyaruguru niy’amajyepfo, kamaze igihe karangwa n’umutekano muke uterwa n’imitwe myinshi yitwaje intwaro, irimo Wazalendo, AFC/M23 n’indi mitwe itandukanye.

Aya makimbirane afite imizi mu mateka maremare arimo ibibazo by’imiyoborere, umutungo kamere wifuzwa n’amahanga, ndetse n’amacakubiri ashingiye ku moko n’inyungu za politiki.

Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko hakenewe ingamba zihamye zirimo ibiganiro bya politiki, ubufatanye mpuzamahanga, ndetse no gushyira imbere kurengera ubuzima bw’abaturage, kugira ngo ihagarikwa ry’aya makimbirane rigerweho mu buryo burambye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]