sangiza abandi

Azahagera yisanga! Isano Umuhanzikazi Shensea utegerejwe i Kigali afitanye n’u Rwanda

Shenseea Jamaican singer live in concert in Kigali, Rwanda on 3 January 2026

sangiza abandi

Benshi mu Banya-Kigali bazi ijwi rye ndetse indirimbo ye bayiririmbana kuva itangiye kugera ku kadomo ka nyuma kayisoza. Yavutse yitwa Chinsea Linda Lee, inganzo imuyobora kubatizwa Shenseea mu muziki.

Shenseea ukomoka muri Jamaica ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku Isi by’umwihariko mu bakora Injyana ya Dancehall. Izina rye ryatumbagijwe cyane no gukorana n’abahanzi bakaze ariko rirushaho kumenyekana mu ndirimbo “Hit & Run”, iye y’ibihe byose.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko iyo umuntu yumva umuziki bikangura ubwonko bwe ku kigero cya 90%. Ni cyo gikorwa cyonyine ubwonko bukora ku kigero kingana gutya nk’uko bikubiye mu nyandiko ifite umutwe ugira uti “How Music Resonates in the Brain” yanditswe n’Ikinyamakuru Harvard Magazine cy’Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza ya Havard, iri mu zikomeye ku Isi.

Umuziki uraryoha, ugukumbuza ibihe, ugufasha iyo ubabaye, ni ikirungo cy’ibirori, mbese wavuga ko ari byose ku wawuhaye umwanya we, akawumva ukamucengera.

Ubu buryohe bw’umuziki ni bwo abakunzi ba muzika bategereje gusogongeraho mu gitaramo Shenseea ategerejwemo muri BK Arena ku wa 3 Mutarama 2026.

Nyuma y’inkuru y’uko uyu muhanzikazi w’uburanga budashira irora, wakoranye n’ibyamamare mu muziki w’Isi birimo Kanye West “Ye”, Sean Paul, Tyga, Vybz Kartel, Davido, n’abandi itangajwe, UMUNOTA wateguye isano afitanye n’u Rwanda, binyuze mu bihugu bituranye narwo yataramiyemo n’abahanzi baririmbanye bigeze gukandagira cyangwa bafitanye amateka n’u Rwanda.

Shensea yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Sean Paul bakomoka mu gihugu kimwe cya Jamaica. Uyu ari mu banyabigwi mu muziki babashije gutaramira mu Rwanda ndetse ashobora kumuvunguriraho ku byiza yahabonye.

Tariki ya 5 Ukuboza 2008 ubwo Sosiyete y’Itumanaho ya RwandaTel yatangizaga ikoreshwa rya simcard ya 3G, umuhanzi Sean Paul yataramiye abaturarwanda mu gitaramo cyiswe “Turi Kumwe Concert” cyabereye kuri Stade Amahoro. Cyitabiriwe n’uruhumbirajana rw’abakunzi b’uyu muhanzi wari ugezweho mu ndirimbo zirimo “She doesn’t mind”, “Give it up to me” na “I’m still in love with you”.

Mu 2021 ni bwo Shenseea yahuje imbaraga na Sean Paul bakorana indirimbo ebyiri, “Got the Blessing” na “Love I got for you” iri kuri Album “Alpha” y’uyu muhanzikazi.

Mu mwaka wakurikiyeho, wa 2022, aba bahanzi bongeye guhuza imbaraga mu ndirimbo bise “Rolling”, na yo yakunzwe n’abatari bake.

Inganzo ya Shenseea yahuje urugwiro n’abahanzi bo muri Afurika

Umuhanzi w’izina riremereye ku Isi wataramiye mu Rwanda ndetse akaba yarakoranye indirimbo na Shenseea ni Big Wiz cyangwa se Star Boy uzwi mu muziki nka Wizkid.

Mu ijoro rya tariki 27 Kanama 2016, i Rugende mu Mujyi wa Kigali, Wizkid yataramiye abakunzi b’umuziki mu gitaramo cy’amateka cyitabiriwe n’umubare munini w’inkumi z’ikimero. Ni igitaramo cyari cyateguwe n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Bralirwa aho yamurikaga inzoga nshya ya Mützig mu icupa rishya.

Ayodeji Ibrahim Balogun yanyuze imitima y’abacyitabiriye binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye nka “Ojuelegba”, “Final”, “Caro”, “Show You the Money”, “On Top Your Matter”, “In My Bed”, “Love My Baby” na “Shabba”.

Wizkid yakoranye na Shenseea ubugira kabiri. Bwa mbere bahuje imbaraga mu 2021 bahuriye mu ndirimbo bise “Work me out”, amashusho yayo yasohotse mu 2024 aho amaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7 kuri YouTube. Aba bahanzi bongeye gukora mu nganzo mu 2022 mu ndirimbo “Body Talk” yasohotse kuri Album ya mbere ya Shenseea yitwa Alpha.

Shenseea kandi yakoranye indirimbo n’Umunya-Nigeria Davido, na we wataramiye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Adedeji Adeleke w’impano ihebuje amaze gutaramira i Kigali gatanu. Mu 2014 yasusurukije igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rwibohoye, mu 2018 ubwo yazengurukaga ibihugu muri Afurika amenyekanisha Album ye “30 Billion”, mu mpeshyi ya 2023 yatumiwe mu isozwa ry’Igitaramo Giants of Africa. Yongeye kugera i Kigali mu mpera za 2023 ubwo yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards yanatwariyemo igihembo cy’umuhanzi wa mbere muri Afurika. OBO aheruka i Kigali mu ntangiriro z’Ukuboza kwa 2025 ubwo yakoraga igitaramo cy’amateka muri BK Arena mu ruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka Isi byo kumenyekanisha Album ye ya gatanu, 5ive.
Davido na Shenseea yakoranye bakoze mu nganzo baririmbana indirimbo “R&B” yasohotse kuri Album ‘5ive” ya Davido yagiye hanze muri Mata 2025.

Shenseea si mushya muri Afurika y’Iburasirazuba

Uyu muhanzikazi w’izina rizwi ntabwo ari inshuro ya mbere agiye gutaramira mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko tariki ya 31 Ukuboza 2024 yasusurukije abitabiriye igitaramo cyo gusoza umwaka cya Raha Fest cyabereye muri Kenya.

Mu Rwanda no azaza yisanga ndetse inzira ye yatangiye guharurwa n’abakunzi ba muzika, udasize n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aheruka kwifashisha urukuta rwe rwa X aca amarenga ko igitaramo cya Shenseea, kizaba ari ijoro ry’uburyohe ku bakunzi ba muzika.

Yavuze ko ategereje kwirebera uyu mubyeyi w’umwana umwe aririmba indirimbo ye “Hit and Run” muri BK Arena.

Shenseea utegerejwe mu Rwanda azafatanya n’umuhanzi Mavado, usanzwe ari umunyabigwi mu Njyana ya Dancehall. Uyu Munya-Jamaica azwi mu ndirimbo zitandukanye nka “Give it all to me”, na “Carribean Girls”.

Shensea ategerejwe i Kigali

Mavado and Shenseea live in concert in Kigali, Rwanda on 3 January 2026

Photos:

[fluentform id="3"]

2 Responses

  1. Murakoze nagira ngo nibura nimujya mutangaza inkurunkiyi muge mushyiraho nigiciro cyo kwinjira nisaaha murakoze