Azam FC yaturutse muri Tanzania yatsindiye Polisi FC kuri penaliti mu mukino wa gishuti wakinwe muri gahunda ikomeje y’Inkera y’Abahizi.
Uyu wa kabiri, wari umunsi wa gatatu w’Inkera y’Abahizi, yateguwe n’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi bayo, ndetse mu gukomeza kuryoherwa nibyo byishimo hari hateganyijwe imikono ibiri ya Gishuti yagombaga kubera muri Kigali Pele Stadium.
Umukino wa mbere wahuje ikipe ya Azam FC yaturutse muri Tanzania na Polisi FC, watangiye ku isaha ya 16:00, ndetse amakipe yombi rwose yari yabanjemo abakinnyi beza bayo.
Nko ku ruhande rwa Police FC yari yabanjemo abarimo; Byiringiro Lague, Nsabimana Eric Zidane, Ishimwe Christian, Anny Elijah n’abandi
Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, gusa bidatinze ku munota wa 14’, ku makosa yakozwe n’abamyugariro ba Azam FC, Kwitonda Alain Baca aba anyeganyeje inshundura, Police FC iba igiye imbere n’igitego 1-0 Azam FC.
Umukino wakomeje buri kipe igerageza kurema amahirwe y’ibitego maze ku munota wa 25’, Azam FC iza kwishyura igitego yari yatsinzwe, ibifashijwemo na Tepsi Evance ukina hagati mu kibuga. Igice cya mbere kirangira amakipe yombi ari 1-1.
Mu gice cya kabiri, Police FC yazanye impinduka mu kibuga ishyiramo Muhadjiri Hakizimana, Emmanuel Arnold Okwi, gusa iki gice n’ubwo cyakinwe neza ku mpande zombi nta gitego cyabonetsemo.
Umukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1 maze ako kanya hitabazwa Penaliti, mu kuzitera Police FC yaje guhusha penaliti 2 zirimo iya Muhadjiri Hakizimana wayiteye mu maboko y’umuzamu ndetse na Nzotanga wayiteye hejuru y’izamu.
Ibi byatumye umukino urangira ikipe ya Azam FC ariyo itsinze penaliti nyinshi, aho yatsinze 4-3 za Police FC, maze iyi kipe yo muri Tanzania iba yegukanye amanota atatu.
Nyuma y’uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje APR FC na AS Kigali, waje kurangira AS Kigali itsinze iyi kipe y’Ingabo kuri penaliti 4-3 zirimo iyahushijwe na Niyigena Clement.
Imikino y’Inkera y’abahizi izakomeza kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Kanama 2025, aho hateganyijwe imikino ibiri irimo uzahuza Azam FC izahura na As Kigali, naho APR FC igahura na Police FC.
Bikaba biteganyijwe ko iyi mikino izashyirwaho akadomo ku cyumweru tariki 24 Kanama 2025, ubwo APR FC izaba ihura na Azam FC.







