Inteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijan yemeje ku mugaragaro amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’igihugu cyayo n’u Rwanda.
Ni amasezerano agamije gushyiraho uburyo bw’ingendo zo mu kirere zihuza ibihugu byombi, yashyizweho umukono ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi I Baku mu Murwa Mukuru wa Azerbaijan.
Aya masezerano yari yasinywe muri Nzeri 2025, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriraga uruzinduko rw’akazi i Baku, umurwa mukuru wa Azerbaijan.
Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yatangaje ko ayo masezerano yoherejwe mu Nteko Rusange ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2026, aho yaganiriweho anatorwa ku nshuro ya mbere, ahita yemezwa burundu.
Kwemezwa kw’aya masezerano, bivuze ko inzira z’indege hagati y’u Rwanda na Azerbaijan zigiye gushyirwaho ku mugaragaro, bigatanga amahirwe mashya mu by’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano ashobora koroshya ingendo z’abashoramari n’abakerarugendo, no guteza imbere ihererekanyabikorwa ry’ibicuruzwa na serivisi.
Iyi ntambwe ije ikurikira umubano w’u Rwanda na Azerbaijan watangiye ku mugaragaro mu 2017, ukagenda waguka mu ngeri zitandukanye.
Nubwo Azerbaijan idafite Ambasade ihoraho mu Rwanda, ihagarariwe n’umudipolomate ufite icyicaro i Addis Abeba muri Ethiopia, ibyo ntibyabujije ibihugu byombi kongera ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Uretse ubwikorezi bwo mu kirere, u Rwanda na Azerbaijan byamaze gusinyana andi masezerano ajyanye n’uburezi, ubuhinzi, serivisi za Leta, ubucuruzi n’ishoramari.
Ibi bigaragaza icyerekezo gihamye cyo guteza imbere umubano ushingiye ku nyungu zihuriweho no kwagura amahirwe y’iterambere ku mpande zombi.
Kwemezwa kw’aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere bifatwa nk’urufunguzo rushya rwo kurushaho guhuza u Rwanda n’amasoko mashya ku rwego mpuzamahanga.
Ni mu gihe Azerbaijan na yo ibona amahirwe yo kwagura umubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.






