Ba mukerarugendo baza mu Rwanda bahamya ko nta mungenge batewe no kuza mu Rwanda kubera ko leta y’u Rwanda yafashe ingamba ziboneye zo kwirinda icyorezo cya Marburg.
Nk’uko bigaragazwa n’abatanga serivisi kuri ba mukerarugendo baza mu Rwanda, bavuga ko imibare bari biteze yazamutse bitewe n’uko nta mpungenge bafitiye icyorezo cya Marburg, ndetse ko bakomeje kwakira ba mukerarugendo ahasurwa ndetse no mu ma hoteli bararamo.
Uwitwa Yuki Yamamoto waje gusura u Rwanda aturutse mu Buyapani yabwiye RBA, ati “ Naje muri iki gihugu bitewe n’uko numvaga bagenzi banjye bakivuga neza, kandi numvaga ko u Rwanda rufata ingamba zikaze ku bijyanye n’icyorezo, bituma numva nta mpamvu yatuma ntasubukura urugendo nari mfite rwo kuza gusura n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.”
Rwiyemezamirimo, Uwimana Judith watangije ikigo Judith Safaris gitanga serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo na Dorothy Gashaija uyobora hoteli Ndaru Luxury Suites, bemeza ko umubare w’abo bakira urimo kuzamuka no muri iki gihe cy’icyorezo cya Marburg.
Ibi kandi bihanywa n’abatanga serivisi zo gutanga amatike y’indege, bavuga ko iki cyorezo kitabakomye mu nkokora.
Ibivugwa n’abasura u Rwanda bishimangira ibyatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, ryasabye ibihugu ko bidakwiriye gufata imyanzuro yahagarika imigenderanire n’u Rwanda, kuko icyorezo cya Marburg kirimo gukurikiranwa uko bikwiye.
Umuyobozi w’Ikigo Afurika CDC, Dr. Jean Kaseya nawe aherutse kuvuga ko afite icyizere ko virusi ya Marburg igiye gucika mu Rwanda bitewe n’ibimenyetso abona.





