Badrama wayobotse inzira yo gusebya no guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo yakumiriwe kwinjira ahabereye igitaramo cy’umuhanzi Ruti Joel muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 28 Werurwe 2026 cyahuje abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, kibera mu mujyi wa Indiana mu rwego rwo gukomeza umuco gusigasira ubumwe , gusabana ndetse no kurushaho kumenyana hagati yabo.
Badrama ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo yari kumwe n’abashinzwe umutekano we (Bouncers) bane, babwirwa ko batemerewe kwinjira aho iki gitaramo cyarimo kibera, ndetse bahita basubizwa amatike yabo basabawa kuva aho byihuse.
Badrama yabanje kugorwa no kwakira ko atemerewe kwitabira iki gitaramo ariko akurirwa inzira ku murima ko kwinjira bidashoboka, afata umwanzuro we n’abarinzi be baragenda.
Nyuma yo kwangirwa kwinjira muri iki gitaramo Badrama abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko atishimiye gusohorwa mu gitaramo nk’umujura, avuga ko yari yaguze amatike aje kwirebera igitaramo nk’abandi banyarwanda bakitabiriye.
Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimiye Ruti Joel ku bwo gukumira Badrama ntiyinjire mu gitaramo cye ni cyane ko zimwe mu ndirimbo ze zivuga ibigwi by’Inkotanyi ndetse n’u Rwanda, uyu Badrama yiyemeje gusebya.
N’ubwo iki gitaramo cyajemo kidobya ya Badrama ariko muri rusange cyagenze neza, aho Ruti Joel yasusurukije abakitabiriye binyuze mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe zirimo: igikobwa, cunda, cyane, ngwino mama, n’izindi nyinshi.
Amashusho, ya Ruti Joel ubwo yataramiraga abitabiriye iki gitaramo
🚨AMASHUSHO🚨
— Umunota (@umunotanews) March 29, 2026
Umuhanzi Ruti Joel yasusurukije Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 28 Werurwe 2026 cyahuje Abanyarwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda batuye… pic.twitter.com/2MytXWuZni








