Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, yavuze ko irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) rikomeje kwaguka ku rwego rudasanzwe, haba mu mikinire, ubwitabire bw’abafana ndetse no kwamamara ku rwego mpuzamahanga.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mbere y’itangira ry’iyi mikino iri kubera i Kigali mu nyubako ya BK Arena kuva ku wa 22 – 31 Gicurasi 2026.
Clare Akamanzi, yavuze ko BAL ikomeje kuba kimwe mu bikorwa bya siporo n’imyidagaduro biri gutera imbere cyane muri Afurika.
Yavuze ko amarushanwa yabereye muri Maroc na Afurika y’Epfo yitabiriwe n’abafana barenga ibihumbi 75, ndetse ko igurishwa ry’amatike ryikubye kabiri muri ibyo bihugu.
Akamanzi yavuze kandi ko imikino ya BAL ubu ireberwa mu bihugu n’uturere birenga 200 ku Isi, ndetse ko umubare w’abayikurikirana wazamutseho 1000% mu mwaka umwe gusa.
Yagize ati: “Twabonye abafatanyabikorwa 20 bashya twinjirana muri uru rugendo rwo kubaka BAL nk’igikorwa cyihariye cya siporo muri Afurika.”
Yakomeje avuga ko BAL itakiri Basketball gusa, ahubwo yahindutse urubuga ruhuza siporo n’umuco wa Afurika binyuze mu muziki, imideli, imyidagaduro n’imibereho y’abaturage.
Mu rwego rwo kwidagadura, ibyamamare n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika barimo Joshua Baraka, Bien Aime, bazasusurutsa abazitabira iyi mikino muri BK Arena mu mpera z’iki cyumweru.
Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yavuze ko urwego rw’imikinire rwagaragaye muri uyu mwaka rwatanze icyizere gikomeye ku hazaza ha Basketball muri Afurika.
Yavuze ko amarushanwa ya Kalahari Conference yabereye Pretoria yaranzwe n’imikino iterwamo amanota menshi, aho imikino 11 muri 15 yarangiye amakipe atsinda amanota arenga 100, ndetse hanaboneka “triple-double” ya mbere mu mateka ya BAL.
Fall yavuze ko iterambere rya BAL riri guterwa n’uko amakipe agenda arushaho kwiyubaka, gushaka impano nziza no kuzamura urwego rw’abatoza n’abasifuzi binyuze mu bufatanye na FIBA ndetse na gahunda zitandukanye zo guhugura abatoza.
Yanagarutse kuri gahunda ya “Elevate” igamije kuzamura impano z’abakiri bato bo muri Afurika, avuga ko abakinnyi umunani banyuze muri iyo gahunda bari gukina aya marushanwa ya nyuma.
Perezida wa BAL yavuze ko abafana bazaryoherwa n’iyi mikino, cyane cyane ko harimo amakipe akomeye nka Al Ahly na Petro de Luanda yegukanye BAL mu myaka ishize, ndetse n’andi makipe mashya yinjiye muri aya marushanwa.
Yashimangiye ko BAL idashaka guteza imbere Basketball gusa, ahubwo ishaka no kugira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko n’imibereho myiza y’abaturage.













