Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangiye ku mugaragaro icyiciro cy’igerageza (Proof of Concept) ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizashyirwa hanze na Banki Nkuru, rizwi nka Central Bank Digital Currency (CBDC).
Ibi bije nyuma y’igihe kirenga umwaka Banki Nkuru irimo gukora ubushakashatsi ku byerekeye ifaranga ry’ikoranabuhanga, hakoreshejwe inzira iteganywa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) izwi nka ‘5Ps Methodology’.
Mu mwaka wa 2023, BNR ku bufatanye n’umuryango Access to Finance Rwanda (AFR) yakoze ubushakashatsi bugamije gusuzuma amahirwe n’ingaruka zaterwa no gushyiraho ifaranga ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ubu bushakashatsi bwatanze ishusho rusange ku cyo CBDC ari cyo, uko yakorwa, n’uko yahuzwa n’ubukungu bw’u Rwanda.
Ubwo bushakashatsi bwari icyiciro cya mbere cy’inzira iteganywa na IMF, kigizwe n’ibindi bizakorwa birimo gutegura iri faranga, igerageza ry’ibanze, igerageza ryagutse no gushyira mu bikorwa ikoreshwa ryaryo.
Nyuma yo gusoza icyiciro cyo gutegura, BNR yatangiye igerageza ry’ibanze kugira ngo isuzume mu buryo bunoze ibitekerezo, inyigo n’amasomo byagaragajwe mu bushakashatsi bwa mbere.
Nk’uko BNR yabitangaje, iki cyiciro kigamije gusuzuma niba ifaranga ry’ikoranabuhanga rishobora gukora neza mu buzima bw’abaturage n’ubucuruzi bw’u Rwanda, kandi rigahuzwa n’ibikorwa by’imari n’ikoranabuhanga biriho ubu.
Hazitabwa ku ngingo nk’umutekano, korohereza abaturage kubona serivisi z’imari, no kugabanya ikiguzi cyo gukoresha amafaranga asanzwe.
Iyi ntambwe ni iy’ingenzi mu rugendo rwo kureba niba u Rwanda rwakwemera bya burundu ishyirwaho ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga bizakorwa na banki nkuru, ibintu bishobora kuzana impinduka zikomeye mu mikorere y’ubukungu n’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.
BNR ivuga ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye bo mu rwego rw’imari, ikoranabuhanga, ndetse n’abaturage ubwabo, kugira ngo igerageza rizagere ku musaruro ufatika uzashingirwaho hafatwa icyemezo cyo kurishyuraho.





