sangiza abandi

Bararambanye! Menya ibyamamare byo mu Rwanda bimaranye imyaka 10 bibana

sangiza abandi

Umunyarwanda niwe wavuze ngo gukunda ni byiza ariko bikaba akarusho iyo ukunze ugukunda. Rimwe na rimwe uzumva bavuga ko urukundo nyarwo rutabaho mu byamamare, gusa akenshi usanga atari inkuru mbarirano kuko abitwa ibyamamare barambana muri urwo rukundo babarika.

Mu gitabo cya Bibiliya mu rwandiko rwa mbere rw’Abakorinto, umurongo wa 13:4-8, handitse amagambo asobanura urukundo, agira ati” Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntabwo ruzashira.”

Ubwo twinjiraga mu mwaka mushya wa 2026, benshi ku mbuga nkoranyambaga batangiye gusangiza amafoto yabo yo mu myaka 10 ishize, ubwo bari bakiri bato, abandi bizihiza imyaka 10 ishize barushinze, abandi bibuka ababo bamaze imyaka 10 batashye n’ibindi.

Uyu munsi twe twifuje kugusangiza inkuru z’urukundo z’ingo esheshatu z’ibyamamare Nyarwanda, zinjiye mu mwaka wabo wa 10 barushinze, kuva mu 2016.

  1. Kayishema Thierry na Muhorakeye Justine

Kayishema Thierry ni umunyamakuru w’imikino, yashakanye na Muhorakeye Justine mu 2016, ndetse uwavuga ko urugo rwabo ari intangarugero mu myidagaduro yo mu Rwanda ntiyaba abeshye.

Aba bombi bamenyanye biga mu mashuri abanza, ku ishuri rya A.S.P.K, riherereye mu Karere ka Ngoma, mu 2002.

Urukundo ndetse n’umubano wabo niho byatangiriye ndetse biza gukura kugeza ubwo tariki ya 26 Ugushyingo  2016, basezeranye imbere y’Imana n’abantu, biyemeza kubana akaramata, mu muhango wabereye kuri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera.

Nyuma y’imyaka 10 barushinze, abab bombi bafitanye abana b’abakobwa babiri aribo Tana na Tania.

2. Lucky Nzeyimana na Murekatete Divine

Umunyamakuru ufite izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, akaba n’umukozi wa Televiziyo Nkuru y’Igihugu, Lucky Nzeyimana, nawe yujuje imyaka 10 arushinje n’umugore we Murekatete Divine.

Uyu munyamakuru yigeze gutangaza ko mu 2010 amenyana n’umugore we yari yarabaswe n’ingeso yo guteega ibizwi nka ‘Betting’, maze umunsi umwe aza kubwirwa na Murekatete ko natisubiraho ntacyo azigezaho.

Guhera ubwo Lucky yatangiye kugabanya ‘betting’, ndetse n’ubushuti bwabo bukomeza gukura, nyuma y’imyaka itandatu bakundana, baje kubibwira inshuti n’imiryango, tariki ya 15 Ukwakira 2016, bakora ubukwe.

Ubu aba bombi bafitanye abana babiri, umuhungu Ragnar n’umukobwa Hudha.

3. Ishimwe Clement na Butera Knowless

Umuhanzi Butera Knowless n’umugabo we Producer Ishimwe Clement, bahuye ku nshuro ya mbere ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye ku ishuri rya APACE, aho hari mu 2008.

Gusa icyo gihe ntabwo bigeze bakundana, cyane ko Clement yigaga imbere ya Knowless ho imyaka ibiri, ndetse batanaziranye bigiye kure.

Nyuma y’ubuzima bw’ishuri mu mpera z’umwaka wa 2011, aba bombi batangiye gukundana, maze uko imyaka yakomeje gukurikirana urukundo rwabo rurushaho gukomera.

Knowless na Clement baje gukora ubukwe bwabaye tariki ya 7 Kanama 2016. Nyuma y’imyaka 10, Knowless na Clement bafitanye abana batatu.

4. Kagame Peter na Isheja Sandrine

Isheja ni umwe mu bagore bafite izina riremeye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Uyu mutegarugori udaterwa ipfunwe no kwiyita intare y’ingore, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda birimo : Radio Salus, Radio Isango Star, Radio Kiss Fm ndetse kuri uyu munsi akaba ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Isheja na Kagame Peter barushinze tariki ya 15 Nyakanga 2016, nyuma yuko tariki ya 5 Nzeri 2025, ku munsi Sandrine yizihizaho isabukuru y’amavuko, umugabo we Kagame Peter yari yamwambitse impeta y’urukundo.

Ku munsi wa none  imyaka ishize ari 10 barushinze, ndetse bafitanye abana babiri.

5. Paty Habarugira na Maniraho Alice

Paty Habarugira ni umwe mu banyamakuru bakomeye mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.

Paty yize itangazamakuru muri Kaminuza ya ICK, nyuma yaho aza gukorerea ibitangazamakuru binyuranye birimo: Radio Huguka, Radio Mariya Rwanda, ndetse n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Paty na Alice barushinze tariki ya 9 Nyakanga 2016, bahana isezerano ryo kubana akaramata gusa bakaba bari bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

Nyuma y’imyaka 10 bahanye isezerano ryo kubana akaramata, Imana yakunze uburyo bajya inama maze ibaha umugisha w’abana babiri.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]