sangiza abandi

Ben na Chance bahishuye ibyiza byo gukorana umuziki nk’umugabo n’umugore

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Mata 2026 ni bwo habayeho ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku gitaramo ‘Easter Jubilee’ cya Ben na Chance.

Ni ikiganiro kitabiriwe na Ben na Chance, ndetse n’abahanzi bazabafasha gususurutsa iki gitaramo aribo Alicia na Germaine ndetse na Papi Clever na Dorcas. ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo barimo : BK Arena, Voxa Group, Samsung250, Dove Hotel, n’abandi benshi.

Muri iki kiganiro cyibanze kuri iki gitaramo, Ben na Chance babajijwe inyungu babona mu gukora umuziki ari itsinda ry’umugabo n’umugore bahishura ko kuva batangira gukorana ari bwo bagize iterambere rifatika, ikintu bahuriyeho n’umuryango wa Papi Clever na Dorcas.

Ben asubiza iki kibazo yagize ati “ Chance ni umugisha kuri jye, nanjye nk’aba umugisha kuri we, kandi iyo turikumwe dukora ikintu nkabona kiratunganye, bakuyemo umuntu umwe sinzi ko undi yabikora bigakunda..}”

“Mbere y’uko tubana hari uturirimbo nagiye nsohora tukamfana umunsi ku wundi, nkadusohora ntidukunde, ariko aho tubaniye ibintu byarakunze, iyo tugiye ku rubyiniro adahari Sinshobora  kujyayo ntibikunda, iyo turirimbana twembi nta cyiza nkabyo, kubera ukuntu tumaze kumenyerana n’iyo tugiye ku rubyiniro hari ukuntu mureba akamenya icyo mvuze, nanjye yandeba nkamenya icyo avuze, ni byiza kuko birushaho gukuza ubuzima bwacu mu bya mwuka”

Ku ruhande rwa Papi Clever we yahishuye ko mbere yo kubana na Dorcas yari afite abamukurikira ibihumbi 15 kuri Youtube ariko aho batangiye gukorana nk’umugabo n’umugore iterambere ryihuse

Ati “ yasanze mfite ibihumbi cumi na bitanu, mu mezi ane twari tumaranye twari tugize ibihumbi mirongo itanu ubu dukurikirwa n’abarenga miliyoni, kandi byatumye nkura ndubahwa abantu bamenya nk’umugabo, ikindi kandi no mu buryo bw’amikoro twaragutse.”

Dorcas asubiza iki kibazo we yavuze ko kubaka urugo rugakomera bisaba kubijyamo ushikamye kuko ariho Imana ihera iha umugisha urugo

Ati “ Ubundi urugo ni umugisha uva ku Mana, niyo mpamvu n’Imana irushyigikira, iyo utabifashe nk’ibintu biraho ngaho ngo ubiteshe agaciro ahubwo ukiga ku rwubaha ukamenya ko ari umushinga w’Imana , Imana irabashyigikira muri babiri kurusha uko yagushyigikira uri umwe”

“Nshimiye Imana y’uko dukorana twembi ni umugisha, ntabwo mfite ukuntu nabisobanura ariko umugisha tugira uwo ariwo wose ukomoka ku kuba dukorana twembi nk’abashakanye , bituma twaguka mu buryo bw’umwuka, urukundo rugakura, kandi no mu buryo bw’amikoro biraguka cyane, kurusha uko umwe yaba ahiga ukwe, iyo mufatanya ibintu bigenda neza, kandi Imana irahaba cyane”

Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas ni umugabo n’umugore bamaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo aba baramyi bazwi mu ndirimbo zabo zinyuranye zirimo: Ameniweka hulu kweli, ni heri kuona ndugu, mwokozi wetu n’izindi nyinshi 

Aba bombi bamaze imyaka itandatu babana nk’umugabo n’umugore bakaba bafitanye abana bane; abakobwa batatu n’umuhungu umwe.

Ku rundi ruhande Ben na Chance bamenyanye muri 2011  ubwo bombi bari abaririmbyi muri Alarm Ministry, aba bombi baje gutera indi ntambwe muri 2014 maze bakora ubukwe basezerana kubana akaramata ari nacyo gihe batangiye gukorana nk’abaririmbyi.

Mu rugendo rwabo rw’umuziki, aba baramyi bamenyekanye mu ndirimbo zabo zitandukanye zihembura imitima bakoze zirimo: Zaburi yanjye, Munda y’Ingumba, Igikombe cyanjye, Yesu arakora n’izindi.

Amatike y’igitaramo cya Ben na Chance kuri ubu yenda gushira ku isoko iya macyeya ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe, ni mu gihe ihenze ari amafaranga ibihumbi mirongo itanu mu myanya y’icyubahiro.

Abatuye hanze y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buborohereza gukurikirana iki gitaramo, banyuze kuri Website ya www.connekyt.com ukishyura amafaranga ibihumbi icumi ubundi ukabasha gukurikira iki gitaramo

Uretse Ben na Chance iki gitaramo kizasususrutswa kandi n’abaramyi Papi Clever na Dorcas, ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi rya Alicia na Germaine.

Ben na Chance na Papi Clever na Dorcas bishimira gukora umuziki nk’umugabo n’umugore

Photos:

[fluentform id="3"]