Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Mata 2026 ni bwo habayeho ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku gitaramo ‘Easter Jubilee’ cya Ben na Chance.
Ni ikiganiro kitabiriwe na Ben na Chance, ndetse n’abahanzi bazabafasha gususurutsa iki gitaramo aribo Alicia na Germaine ndetse na Papi Clever na Dorcas. ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa ry’iki gitaramo barimo : BK Arena, Voxa Group, Samsung250, Dove Hotel, n’abandi benshi.
Muri iki kiganiro, aba bahanzi bavuze ko impamvu zo gukora iki gitaramo ari ebyiri, iya mbere ari ugufasha abatura Rwanda b’ingeri zinyuranye kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, ni mu gihe iya kabiri ari kugaragaza ubushobozi bw’Imana mu buzima bwabo burimo kuba baranyuze mu bihe by’umubabaro wo gupfusha imfura yabo ariko Imana ikongera kubashumbusha.
Bati ” dufitanye amateka n’Imana, nyuma yo kubana kwacu Imana yagiye iduha umugisha ariko muri uwo Mugisha hakabamo ibyiza n’ibindi bibabaza, birimo nko gupfusha umwana wacu w’imfura,,}
“Tumaze kumupfusha Yesu yaduhishuriye indirimbo yitwa ugushukamirijeho umutima azaba amahoro gusa, hanyuma nyuma y’icyo gihe Imana iza kutwibuka iradushumbusha.. mu munezero wo gushumbushwa irongera iratwongera, ni ukuvuga ngo dufite uburyo tubanyemo n’Imana, nibyo tuzabasangiza”
Babajijwe impamvu bahisemo ko Pasteri Julienne Kabanda ariwe uzagabura ijambo ry’Imana kandi basanzwe ari inshuti zikomeye na Apotre Mignone Kabera ndetse na Bishop Prof. Dr. Fidèle Masengo Umushumba mukuru w’itorero Foursquare Church basengeramo, basubiza ko bose ari ababyeyi babo ariko iki gihe bahisemo Pasiteri Julienne Kabanda
Chance asubiza ati “ Bishop Masengo ni umubyeyi wacu, igitaramo cya mbere twakoze niwe wakibwirijemo, Pasteri Julienne ni marene wanjye iki niwe uzakibwirizamo,Apotre Mignone igitaramo duheruka na we ni umubyeyi wacu niwe wakibwirijemo, urumva bose ni ababyeyi bacu kandi bose dufite igihe twakoranye n’abo, iki gihe rero ni icya Julienne”
Aba bahanzi bakomeje bizeza abazitabira iki gitaramo ko biteguye kubasususrutsa bakanyurwa.
Amatike y’igitaramo cya Ben na Chance kuri ubu yenda gushira ku isoko iya macyeya ni amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe, ni mu gihe ihenze ari amafaranga ibihumbi mirongo itanu mu myanya y’icyubahiro.
Abatuye hanze y’u Rwanda bashyiriweho uburyo buborohereza gukurikirana iki gitaramo, banyuze kuri Website ya www.connekyt.com ukishyura amafaranga ibihumbi icumi ubundi ukabasha gukurikira iki gitaramo
Uretse Ben na Chance iki gitaramo kizasususrutswa kandi n’abaramyi Papi Clever na Dorcas, ndetse n’itsinda ry’abaririmbyi rya Alicia na Germaine.
Amafoto y’ikiganiro n’itangazamakuru











