sangiza abandi

Bitarenze Nyakanga mu Rwanda hose hazaba hashyizwe sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi 

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze amezi abiri mu Rwanda hose hazaba hamaze gushyirwa sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.

Ibi byatangajwe n’Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Byiringiro Alfred, aho yavuze ko MININFRA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bari gukorana mu rwego rwo kugeza ibikorwaremezo byo gucomeka ibinyabiziga mu Turere twose tw’Igihugu.

Byiringiro yavuze ko imbogamizi zigihari zijyane no gucomeka ibinyabiziga ziri kuvugutirwa umuti kandi bizeye ko mu gihe cya vuba biraba byagiye ku murongo.

Yagize ati “ Navuga ko imbogamizi zose zihari zijyanye n’ibikorwaremezo bidahagije byo gucomeka ibinyabiziga zigiye gukemurwa kuko turi gukorana n’abikorera kugira ngo byongerwe ndetse mu mezi abiri mu Turere twose tw’igihugu hazaba hari sitasiyo zo gucomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.”

U Rwanda ruri mu ngamba zo kugabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli aho rushyize imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro rya lisansi na mazutu no kugabanya imyuka ituruka mu binyabiziga bibikoresha ijya mu kirere ikangiza ibidukije.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekanye ko imodoka zikoresha amashanyarazi zishobora kuba igisubizo ku bibazo nk’ibi biri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Uwihanganye Jean de Dieu yatangaje ko “Ingamba z’igihe kirekire, ni ukwitabira gukoresha imodoka na moto bikoresha amashanyarazi. Leta ubwayo izakomeza gushyiraho ibikorwaremezo, korohereza abikorera bashaka gushyiraho ziriya sitasiyo zo gucomekera abafite imodoka na moto umuriro n’ibindi.”

Kuva mu 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwinjiza cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi Igihugu gikoresha, cyane ko mu gihe igiciro cyabyo gitumbagira kubera ibibazo by’intambara biri hirya no hino ku Isi.

Imibare igaragaza ko 43% by’imodoka zinjira mu gihugu ari izikoresha lisanzi n’amashanyarazi (hybrid) aho mu mwaka mu 2024 imodoka z’amashanyarazi gusa zari 512, mu gihe hiyongereyeho izikoresha amashanyarazi na lisansi ziba 7,172.

Imibare yerekana kandi ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2024.

Umubare munini w’izi moto zacurujwe ni izikoresha amashanyarazi, aho zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda nk’uko urubuga ‘motorcyclesdata’ rubigaragaza.

Mu mezi abiri mu Rwanda hose hazaba hashyizwe sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi 

Photos:

[fluentform id="3"]