Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye urwungo fatizo irugeza kuri 6.75% ruvuye kuri 6.5%, hagamijwe gukomeza kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Kanama 2025, mu kiganiro BNR yagiranye n’itangazamakuru hagamijwe gutangaza ibyavuye mu Kanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga (MPC).
Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yasobanuye ko iki cyemezo cyashingiye ku izamuka ry’ibiciro ku masoko aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 7.3% muri Nyakanga 2025, hafi kugera ku gipimo ntarengwa cya 8%.
Ati: “Twabonye umuvuduko w’ibiciro ku masoko ugenda uzamuka mu mezi abiri ashize nuko wageze kuri 7% mu kwezi kwa Gatandatu na 7.3% mu kwezi kwa karindwi ahanini bikaba bishingira ku biciro by’ibiribwa bishingira ko umusaruro w’igihembwe cy’ihinga cya A uba wararangiye kandi uwo mu gihembwe cya B habonetse utari witezwe.”
Akomeza avuga ko izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli nubwo ritari rikabije ariko byatumye hazamurwa urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda kugira ngo uyu mwaka ndetse n’ukurikiraho bitazagera ku mbago za 8%.”
Iteganyamibare rya BNR ryerekana ko mu mwaka wa 2025 izamuka ry’ibiciro rizagera kuri 7.1%, ariko rizasubira kuri 6.5% mu 2026, bityo bikaguma mu ntera yagenwe hagati ya 2% na 8%.
Mu mpera za Kamena 2025, umutungo wose w’urwego rw’imari wageze kuri tiriyari 14.3 Frw, wiyongereyeho 22.6% ugereranyije n’umwaka ushize.
BNR yanagaragaje ko uburyo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bukomeje gutera imbere, aho ubwishyu hagati y’abantu (P2P) bwazamutseho 47% bugera kuri miliyari 3,095 Frw, naho serivisi za eKash zigera ku miliyari 37.7 Frw n’abakoresha miliyoni 2.1.
Ubukungu bw’u Rwanda nabwo bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu gihembwe cya mbere cya 2025 bwazamutseho 7.8%, buzamuwe n’urwego rwa serivisi n’inganda, ndetse n’ubuhinzi bwatanze umusaruro uringaniye.
Mu gihembwe cya kabiri, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 15.5%, cyane cyane ku ikawa n’amabuye y’agaciro, mu gihe ibitumizwa byazamutseho 3.3%, bigabanya icyuho cy’ubucuruzi.
BNR yavuze ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bose mu gukumira ingorane, gukaza umutekano w’uburyo bwo kwishyura, no gushyira mu bikorwa politiki zishingiye ku micungire y’imari, hagamijwe gusigasira ubudahungabana bw’ubukungu n’urwego rw’imari mu gihugu.







