sangiza abandi

BPR Bank yinjiye mu baterankunga ba Tour du Rwanda

sangiza abandi

Banki ya BPR yinjiye mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda binyuze mu gutera inkunga isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda.

Ni ibyo bagarutseho ku Cyumweru, tariki ya 8 Gashyantare 2026, muri siporo rusange y’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi siporo rusange, Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangaje ko yatangiye ubufatanye bwo gutera inkunga umukino wo gusiganwa ku magare uzwi nka Tour du Rwanda, kuri ubu ukaba witabirwa n’abasiganwa baturuka mu bihugu n’uturere dutandukanye two ku Isi.”

Umuyobozi Mukuru w’iyi Banki, Mutesi Patience yavuze ko iki gikorwa ari imwe mu nzira zigamije guteza imbere siporo mu Banyarwanda.

Ati” Inyungu ni uko nka BPR twemere ko umuntu ameze neza, agomba kuba amerewe neza mu mubiri no mu mutwe no mu bwonko hose, igikorwa cya siporo ubundi tugira imikoranire n’ibigo byinshi biteza imbere siporo, rero Tour du Rwanda nimwe mu mikoranire twatangiranye uyu mwaka.”

Yakomeje avuga ko bishimiye gukorana na Tour du Rwanda ndetse bazatanga ubufasha bw’ibikoresho n’ibindi bizakenerwa muri iri rushanwa rimaze kuba mpuzamahanga.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ndayishimiye Samson nawe ashimangira ko uko iyi siporo yongera abaterankunga nayo biyifasha gutera imbere.

Abanyarwanda bitabiriye iyi siporo bavuga ko biteguye kuzashyigikira Tour du Rwanda, binyuze mu gufana nk’igikorwa kigendanye no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Tour du Rwanda ya 2026, izatangira tariki ya 22 Gashyantare igeze tariki ya 1 Werurwe 2026, aho izaba izenguruka uturere dutandukanye two mu Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16 aho u Rwanda rufitemo ane ari yo Team Rwanda, Benediction Club, May Stars na Team Amani.

Photos:

[fluentform id="3"]