Ba ofisiye bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abakozi baturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bitabiriye amahugurwa kuri Politiki y’imiyoborere y’ingabo.
Ni amahugurwa ari kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze, kuva tariki ya 18 kuzageza ku ya 29 Gicurasi 2026.
Mu gutangiza ku mugaragaro ayo mahugurwa mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yavuze ko iyo gahunda igamije kongerera abitabiriye ubushobozi bwo gutekereza ku rwego rwo hejuru, ubusesenguzi no gufata ibyemezo bijyanye n’imiyoborere y’ingabo haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego rw’akarere.
Aya ni amahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri muri gahunda nshya y’amasomo yateguwe n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR).








