Kuri uyu wa Kane,Brig Gen Franco Rutagengwa, umuyobozi w’ ingabo z’ibihugu bitandukanye zikorera mu mugi wa Bangui ndetse akaba ari nawe ukuriye ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika,yasuye ingabo z’u Rwanda zigize Battle Group VIII hamwe n’Ibitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa 2+, bakorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika bakorera mu majyaruguru y’Iburasirazuba, mu gice cya Bria.
Brig Gen Franco Rutagengwa yakiriwe na Colonel Dr. Mukwesi Christian uyobora Ibitaro by’ Ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika hamwe na Lt Col David Ngabonziza uyobora Ingabo z’ u Rwanda mu gace ka Bria.

Brig Gen Franco Rutagengwa yakiriwe mu gace ka Bria
Muri uru ruzinduko, Brig Gen Rutagengwa yatanze impanuro ku basirikare bari mu butumwa.
Yabaganirije ku kamaro ko kurangwa n’imyitwarire myiza, ubunyamwuga no gukurikiza indangagaciro z’Ingabo z’u Rwanda, ndetse no kubahiriza amabwiriza ngenderwaho ya MINUSCA.
Yavuze ko izo ndangagaciro ari ingenzi kugira ngo inshingano z’ubwo butumwa zisozwe neza kandi intego za MINUSCA zigerweho.










