Brig. Gen. Ronald Rwivanga wari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF), yizeza gukorera mu mucyo no kurangwa n’ubunyamwuga.
Izi nshingano yazitangiye ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2026, azisimbuyeho Umunyakenya Brig Gen Paul Kahuria Njema usoje manda y’imyaka itatu.
Ni mu gihe izo yari asanzwemo nk’Umuvugizi wa RDF, yari azirimo kuva mu Ukuboza 2020.
Umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Brig. Gen. Rwivanga na Brig. Gen. Njema, wabereye ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo n’Ibikorwa by’Abahoze ari Abasirikare i Mbuya mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Brig Gen Rwivanga yasezeranyije EASF gukorera mu mucyo, kurangwa n’ubunyamwuga no kwita ku inshingano. Yavuze ko kugirirwa icyizere cyo guhabwa uyu mwanya ari icyubahiro ndetse n’inshingano zikomeye zo gukorera akarere mu guteza imbere amahoro n’umutekano rusange.

Brig. Gen. Rwivanga yashimangiye ko ibikorwa byo gutanga ubutabazi bwihuse no gutabara abaturage mu bihe bikomeye bigenda birushaho kugira akamaro, avuga ko umutwe wa EASF ugomba gukomeza gufasha abaturage b’akarere.
Ati “Twarabyiyemeje nka EASF ko igihe cyose habaye ikibazo gisaba ubutabazi cyangwa ibiza, yaba imyuzure, amapfa, imitingito, indwara nka Ebola, cyangwa abantu bavuye mu byabo, uyu mutwe uzahora witeguye gufasha ibihugu byinyamuryango.”

Umutwe wa EASF ugizwe n’abasirikare n’abapolisi baturuka mu bihugu 10 byo mu Karere. Uyu mutwe ushobora koherezwa mu gihe kitarenze iminsi 14 guhosha intambara cyangwa kurengera abaturage mu gihe habaye amakimbirane akomeye.
Ishyirwaho rya EASF ryavuye ku cyemezo cyafatiwe mu Nama Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia muri Nyakanga 2004, cyo gushyiraho umutwe witwaga Eastern Africa Standby Brigade (EASBRIG).
Amasezerano y’Ubwumvikane (MOU) yashyizweho umukono muri Mata 2005, ndetse aza kuvugururwa muri Mutarama 2011, yemeje ku mugaragaro ko EASF ari umwe mu mitwe igize African Standby Force (ASF).
EASF igizwe n’ibihugu 10 ari byo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, Seychelles, Sudan na Uganda.
EASF ifite icyicaro i Addis Ababa muri Ethiopia, aho n’ubundi Brig. Gen. Ronald Rwivanga watangiye kuyiyobora, yari yagiriye uruzinduko ari kumwe na mugenzi we yasimbuye Brig. (Rtd) Paul Kahuria Njema.


Muri uru ruzinduko bahuye na Minisitiri w’Ingabo wa Ethiopia, Eng. Aisha Mohammed Mussa wari kumwe n’Umugaba w’Ingabo z’icyo Gihugu, Field Marshal Birhanu Jula Galalcha, bagirana ibiganiro.
Impande zombi zaganiriye ku mutekano w’Akarere mu bihugu birimo Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, RDC ndetse baganira ku zindi ngingo zatuma Umutwe wa EASF ukomeza gukora neza mu buryo burambye.









