sangiza abandi

Bruce Melodie na The Ben bavuze impamvu basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

sangiza abandi

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026, abahanzi Bruce Melodie na The Ben basuye ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Aba bahanzi basuye uru Rwibutso mu rwego rwo kwiga ndetse no gusobanukirwa byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nka bamwe mu bakurikirwa n’abantu benshi ndetse by’umwihariko bakaba indorerwamo urubyiruko rwibonamo cyane.

Nyuma yo gusura urwibutso no kunamira inzirakarengane ziharukiye, Bruce Melodie yavuze ko barusuye kugira ngo bigishe urubyiruko gufata inshingano ndetse no gukumira ko ibyabaye byazongera kubaho.

Ati “Njye na The Ben, ntitwasuye Urwibutso ngo twige amateka gusa ya Jenoside yakorewe Abatutsi , ahubwo ni no kugira ngo tubere urugero ikiragano kizakurikiraho kwigira kuri aya mateka ndetse no gufata inshingano zo kurinda ko akaga nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kakongera kubaho ukundi.”

Mugenzi we The Ben yavuze ko kimwe mu byo u Rwanda rusaba abahanzi ari ukuba ijwi riranguruye rivuga byinshi ku Rwanda birimo amahoro, ukuri kuri rwo, amateka yarwo y’ukuri, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi byinshi, akaba ari yo mpamvu basuye Urwibutso rwa Kigali kugira ngo bige byinshi ku mateka y’u Rwanda ariko by’umwihariko ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

The Ben yakomeje asaba ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi gukomera ndetse no gutwaza gitwari kuko nta magambo cyangwa ikindi cyose cyamara agahinda uwiciwe uwe.

Ati “Ndagira ngo nihanganishe Abanyarwanda babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yo guca muri ariya mateka ubona ko nta kintu wavuga… ntiwabwira umuntu ngo yihangane ngo wumve birahagije.”

“Rero reka dukoreshe amajwi yacu mu kubaba hafi, dukoreshe amajwi yacu mu kwamamaza amahoro, ubumwe, urukundo mu Banyarwanda, turwanye ndetse kurushaho abaharabika u Rwanda usibye ko banatsinzwe ariko tugomba guhozaho, tukavuga ukuri k’u Rwanda.”

Bruce Melodie na The Ben basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bari kumwe n’itsinda rigari ryiganjemo ibyamamare nka Kate Bashabe, Clapton Kibonge, Uwicyeza Pamella, itsinda ry’abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana rya Ben na Chance n’abandi.

Photos:

[fluentform id="3"]