Umuhanzi Itahiwacu Bruce yatangaje uburyo yageze muri Leta Zunze Ubumwe agiye kwamamaza indirimbo ye akakiranwa icyubahiro kubera kuvuga ko akomoka mu Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Gatanu, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro ya 20, mu gice k’ikiganiro kigaruka ku miyoborere myiza, uburezi ndetse n’umurimo.
Bruce Melody uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda ndetse uhagaze neza ku ruhando mpuzamahanga yabanje gushima ko urwego rw’ubuhanzi ruri gutera imbere ndetse ubu rwinjiriza u Rwanda agera kuri 5% ku musaruro mbumbe GDP.
Yakomeje avuga ko yifuza kandi ko iyi 5% yazamuka ikaba yagera no kuri 30%, ati ” Inzira iracyari ndende, ntabwo turagera aho twifuza kugera. Turifuza gutanga 20-30% cyangwa se tukanarenza naho.”
Bruce Melody yakomeje ashimira Umukuru w’Igihugu ugira uruhare mw’iterambere ry’Igihugu n’abaturage, aho yasangije inkuru y’uburyo yakiriwe nk’umuntu ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yarimo amenyekanisha indirimbo ye kubera kuvuga izina rya Perezida Kagame.
Yagize ati “Njyewe njya ngenda nagize amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuhanzi witwa Shaggy, icyo gihe numvaga nshaka gutwara ibendera ry’igihugu ariko sinarinzi aho barikura, ubwo nyine ndirukanka nshakisha mu bantu bose nza kugira amahirwe ndaribona ndagenda ariko winjiraga nko mu kiganiro bakakubaza ngo uva he, nkavuga ngo nitwa Bruce Melodie nturuka mu Rwanda, ukabona umuntu atangiye (kutabyumva neza) ariko iyo twongeyeho izina ryanyu ni ‘Bussiness class’ ndenda ngenyine.”
Akomeza avuga ko bimutera ishema kujya mu mahanga aziko ari Umunyarwanda, ndetse ko iyo avuze izina rya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ibyo yashakaga gukora byihuta.
Yashoje agenera ubutumwa bw’ishimwe Umukuru w’Igihugu, ati “Iyo ndi gukora ibintu numva ntewe ishema naho naturutse , nta kintu na kimwe kindutira u Rwanda, nukuri turabakunda cyane mukomeze mudushyigikire.”
Bruce Melodie ni umuhanzi ufite ibikorwa binini aho yagiye akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Shaggy bakoranye ‘Funga Macho’, Diamond Platinumz bakoranye ‘Pom Pom’ n’abandi batandukanye.
Uyu muhanzi ukubutse mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba mu bikorwa byo kumenyekanisha iyi ndirimbo “Pom Pom” aherutse kurarikira abakunzi be kwitega izindi ndirimbo nshya arimo kubategurira zirimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Yemi Alade wo muri Nigeria na AY wo muri Tanzania.
Bruce Melodie kandi yaboneyeho gusaba urubyiruko rw’u Rwanda kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, ndetse asaba Igihugu ko cyashakira igisubizo ikibazo cyo kuba abakoresha Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda batabasha kuzibyaza amafaranga nk’uko bikwiye.






