Mu Karere ka Bugesera, Abanyamahanga batandatu bahisemo kuba Abanyarwanda, bahawe ubwenegihugu burimo ubushingye ku ishyingirwa.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, ubera mu cyumba cy’inama cy’Akarere.
Indahiro z’aba banyamahanga bahisemo u Rwanda, yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ari kumwe na Jean Damascène Rusanganwa uhagarariye Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihugu .
Muri uyu muhango wo kurahirira kuzuza inshingano nk’abenegihugu,umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimiye abahawe ubwenegihugu, asobanura amahirwe yo kuba Umunyarwanda.
Ati “ Ni amaboko tubonye, kuri twe nk’Akarere ka Bugesera , ni imbaraga ziyongeye. Tubonye ubufasha, tubonye abantu . Nkuko mubizi, umutungo igihugu gifite gikomeye ni abantu. Nta yindi mari dufite .
Nubwo twagira ibirombe by’amabuye, nubwo twagira ibiyaga turobamo amafi, ariko ntabwo bifite agaciro nk’akabantu.”
Kuba tubonye abandi banyarwanda tubonye, ni ubukungu, ni imari, imbaraga, turabakiriye.”
Yabibukije ko amahitamo y’igihugu ari kuba umwe,kureba kure no kubazwa inshingano, abashishikariza gufatanya n’abandi.
Ati “ Turi igihugu cyatoranyije kuba umwe. Ni amahitamo y’ibintu bitatu ubumwe, kureba kure, kubazwa inshingano. Kuba kuba umwe, tuba dutekereza ko ubumwe bwacu ariho dukura imbaraga. Buri umwe wese akoze ukwe, ntiduhuze byatugora.”











