Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera barenga 70 bakereye kumurikira ibikorwa byabo abaturage b’aka karere n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gufatanya mu kuzamura imibereho myiza y’abahatuye.
Ni igikorwa cyatangiye ku wa 24 Kamena 2026, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.
Ni imurikabikorwa riba buri mwaka aho riba ku bufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu rwego kumenyekanisha ibikorwa byabo no kuzamura ubukungu bw’abatuye muri aka karere muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique, yavuze ko iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye kubaturage b’Akarere ka Bugesera aho aba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo abantu bakora bitandukanye hanyuma abaturage nabo bakahabonera serivise zitandukanye.
Yagize ati “ Iri murikabikorwa rifite akamaro gakomeye by’umwihariko ku baturage b’Abakere ka Bugesera kuko rifasha kuzamura ubukungu buganisha ku mibereho myiza haba ku bacuruzi baje kumurika ibikorwa byabo n’abaturage baje kugura.”
Yavuze ko ku baje kumurika ibikorwa batabona inyungu gusa binyuze mu kugurisha ahubwo ko banahungukira ibitekerezo bivuye mu baguzi bigatuma bamenya niba hari aho bashobora kongera imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwabo bwa buri munsi.
Umwali kandi yagaragaje ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuriza abantu benshi hamwe kandi baturutse mu ngeri zinyuranye barimo rwiyemezamirimo bato, abanini, abatanga serivisi zitandukanye ndetse n’abashaka kwinjira mu bucuruzi bagasangira ubunararibonye n’ababusanzwemo aho bashobora kuhakura ibitekerezo by’aho nabo bashobora gutangirira.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yavuze ko iri murikabikorwa ari igihe cyiza ku baturage aho basobanurirwa ibibakorerwa nabo bakagira uruhare mu gukosora ibitagenda neza.
Yavuze ko mu myaka irenga icumi iri murikabikorwa rimaze riba ryagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Bugesera binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’aka karere aho uyu mwaka abafatanyabikorwa batanze arenga miliyari 6 Frw yiyongera ku ngengo y’imari y’akarere afasha mu bikorwa by’iterambere.
Umuhinzi w’imboga n’imbutu, Ntibabwirizwa Ildephonse wo mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera waje kumurika ibikorwa bye yavuze ko kuza muri iri murikabikorwa bitabafasha gucuruza gusa ahubwo banahungukira ubumenyi butandukanye bubafasha kunoza ibyo bakora.
Yagize ati “ Kuza hano ntabwo intego aba ari ugucuruza ibyo twazanye gusa ahubwo binadufasha guhura n’abandi bakora nk’ibyo dukora n’abakora ibitandukanye twese tukungurana ubumenyi ku buryo umuntu asubirayo hari andi makuru yungutse y’ibyo ashobora kongera mu byo asanzwe akora ndetse akanahanga ibishya yifashishije ibyo yabonye abandi bakora”.
Iri murikabikorwa riba buri mwaka aho ritegurwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF). Rizamara iminsi itatu aho ryitabirwa n’abaturage batuye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Bugesera n’indi igakikije.









