Mu karere ka Bugesera , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026, abayobozi n’abaturage, bo mu Murenge wa Ntarama, bazindukiye mu gikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, aho bakoze umuhanda wari warangijwe n’isuri.
Ni Umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2026, wahujwe no gusoza icyumweru cy’Umujyanama, aho hakozwe umuhanda uhuza Imidugudu ya Nyamabuye na Nyakondo mu Kagari ka Kanzeze.
Iki cyumweru cy’Umujyanama cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ” “Umuturage ku isonga, Imiyoborere Myiza, Iterambere ryihuse”.
Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, DUSHIME Olive, yavuze ko iki cyumweru cy’Umujyanama cyatanze umusaruro kuko hakozwe ubuvugizi ku bikorwa bitandukanye.
Ati ” Hagiye hakorwa ubuvugizi ku bikorwa binini n’imishinga minini igiye ifite umumaro ku baturage bacu aho uzasanga ko hari imihanda yagiye ikorwa muri iki cyumweru cy’umujyanama. “
Dushime avuga ko kuba basannye umuhanda wari waratwawe n’isuri ari igikorwa cy’ingirakamaro.
Ati ” Ni igikorwa navuga ko ari ingirakamaro. Ni umuhanda munini , navuga ko uzahuza Umurenge wa Ntarama ugahuza na Gahanga . Hazabaho n’ibindi bikorwa biza bishimangira kiriya gikorwa cyatangiye.”
Yongeyeho ko bateganya kongera ingengo y’imari aho buri mwaka 30% yajya ishyirwa mu bikorwa by’iterambere birimo kubaka imihanda ,kugeza amazi meza ku baturage n’ibindi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama , Rwasa Patrick, yavuze ko uyu muhanda wakozwe ufite akamaro kuko wabangamiraga abanyeshuri bawukoreshaga bajya kwiga.
Ati ” Ni umuhanda mu by’ukuri wari warangiritse kubera isuri ariko ku bufatanye n’abaturage basanjijemo ibitaka , basibura imiyoboro y’amazi kugira ngo atangiza umuhanda .Ariko by’umwihariko hagiyemo n’igikorwa cyo gutera ibiti mu ishuri ribanza rya Nyamabuye , ibiti 80 harimo bitandatu bya gereveriya n’ibindi 20 bya Avoka .”
Ubwo hatangizwaga iki cyumweru cy’umujyanama ku wa 21 Gashyantare 2026, hanahembwe imirenge yahize indi mu kugira Inama Njyanama y’umurenge ikora neza.
Umurenge wa Nyamata niwo wahize indi, uwa Ruhuha uza ku mwanya wa kabiri, uwa Ngeruka na wo waje ku mwanya wa Gatatu.











