Bamwe mu batuye umurenge wa Gahunga bo mu karere ka Burera baravuga ko batewe impungenge n’imikorere y’irondo ry’umwuga barishinja kunanirwa guhangana n’ubujura bw’amatungo bukomeje kubugariza aho n’abagize irondo ubwabo bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Aba baturage bari barishimye ubwo bahabwaga irondo ry’umwuga kuko bumvaga rigiye kubafasha gufata abajura bakajya baryozwa ibyo bakorera abaturage.Cyakoze mu minsi micye yakurikiyeho nyuma y’ishingwa ry’irondo ry’umwuga , aba bashyizweho ngo bahangane n’abajura ahubwo bamwe muri bo ngo batangiye gukekwaho kugira uruhare mu bujura by’umwihariko bw’amatungo bukorerwa abaturage.
Mu kunenga ishyirwaho ry’abagize irondo ry’umwuga umwe mu baturage yegize ati”abantu bapfuye kubatoragura nka za mayibobo ngo babahaye akazi ariko ntabwo bari bazi ikibihishemo”
Mugenzi we nawe ati “Buracya mu gitondo tukumva ngo inka bayijyanye bisa nk’aho ari buri munsi kujyana itungo ry’umuturage.Irondo ntabwo tuzi ahantu ribera ni ukumva ko irondo rikorwa gusa twe tugatanga amafaranga rutyo gusa ariko ntabwo tuzi niba barirara cyangwa batarirara”
Kubera ko baba bizeye ko hari ababacungiye umutekano ,bamwe ngo bararyama bagasinzira ariko babyuka bagiye guha ubwatsi inka zabo,mu biraro bagasanga hasigayemo idumbire gusa inka zibwe ku buryo abaturage bavuga ko hari n’umudugudu bamaze kwibamo inka 3 bakibaza aho ayo matungo ajya n’abayajyana nijoro kandi hari abanyerondo bakora akazi
Aba baturage basabako iri rondo ry’umwuga bacyeka ko ari ryo ribiba ryakurwaho hagasubizwaho irondo risanzwe ry’abaturage ubwabo kuko bakirikora bari barahagurukiye kurinda ibyabo ,bityo ubujura ngo bwari bucye ugereranyije n’uyu munsi bafite irondo ry’umwuga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Soline Mukamana avugana na Radio1 kuri iki kibazo yagize ati”Aho ridatanga umusaruro n’ubundi amabwiriza ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu arabiteganya ,bashobora gukoresha irondo risanzwe,na ryo tukarikurikirana kugirango turebe ko ritanga umusaruro,ariko ubwo buryo bwose bushobora gukoreshwa.
Mu myaka ibiri iri rondo ry’umwuga rimaze, abaturage bavuga ko nta n’umujura wibye ikigori iri rondo ryari ryafata ngo rimwerekane,bakababazwa no guhora batanga amafaranga agenerwa iryo rondo nyamara bagahora bibwa amatungo,ariyo mpamvu bifuza gusubizaho irondo ryararwaga n’abaturage ubwabo.








