sangiza abandi

Burera: Umugore n’umwana bari bamaze iminsi barabuze babonetse mu bwiherero bapfuye

sangiza abandi

Mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gatebe umugore n’umwana bari bamaze iminsi baraburiwe irengero babonetse mu bwiherero bapfuye bigaragara ko bishwe.

Umugore yari afite imyaka 23 mu gihe umwana yari afite amezi arindwi aho bari bamaze iminsi 11 barabuze kuko byamenyekanye ko babuze tariki 11 Nzeri 2026.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemereye Umunota ko uyu mugore n’umwana babonetse mu bwiherero bapfuye bicyekwa ko bishwe.

Yagize ati “ Ni byo bari bamaze iminsi barabuze bari gushakishwa kuko babuze tariki 11 Nzeri 2026. Babonetse mu bwiherero biza kugaragara ko bashobora kuba barishwe.”

CIP Ngirabakunzi yavuze ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batanu bari gukorwaho iperereza mu gihe hagitegerejwe ibisubizo by’ukuri bigaragaza icyabishe.

Mu Karere ka Burera umugore n’umwana bari bamaze iminsi barabuze babonetse mu bwiherero bapfuye

Photos:

[fluentform id="3"]