Urwego rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bari gukora ubugenzuzi ku bucuruzi bw’akajagari, banasaba abakora ubucuruzi kubukora byemewe n’amategeko, babanje kubwandikisha.
PSF ivuga ko hari bamwe mu bacuruzi bavanga ubucuruzi cyangwa bagakora ubucuruzi butanditse bityo bikaba byanahungabanya umutekano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Abikorera, PSF, Walter Hunde Rubegesa, mu kiganiro na RBA, yavuze ko bufatanye n’Umujyi wa Kigali hari gukorwa ubugenzuzi ku bacuruzi babikora mu buryo bw’akajagari kandi hatagamijwe kubabangamira.
Ati “Mu buryo bwo kugenzura no gukurikirana ngo turebe ibyo abacuruzi bakora, ntabwo tubibonamo nk’uburyo bwo kubangamira ubucuruzi, ahubwo tubonamo mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu kuburinda, tukareba mu nyungu z’umukiriya uza utugana.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Abikorera, PSF avuga ko abacuruzi badakwiye guhangana n’inzego z’ubuyobozi ahubwo abacuruzi basabwa kubikora mu buryo bukwiye.
Ati “Ntabwo tugeze mu gihe cyo kuba twahangana n’inzego z’ubuyobozi, twitwaje ko ducuruza ahubwo dukwiye gukurikiza amabwirza n’amategeko. Niba ntuye muri karitsiye (Cartier) sinumve ko igice cyimwe gikwiye guhinduka ubucuruzi nziko ari aho gutura. Hanyuma ni nshaka gucuruza, mpaguruke njye mu gice cyagenewe gucuruza. Noneho turebe ngo mbese mu byo ducuruza, biberanye naho turi? Birakwiriye?”
Akomeza agira ati “Tumenye ko niba insengero zifungwa kubera urusaku, tumenye ko niba ducuruza, tudakwiye kubangamira abo duturanye.”
Uyu avuga ko kugira ngo umucuruzi afate icyemezo cyo gucuruza agomba kubanza kubwandikisha
Ati “ Nkodesha inzu, mu cyumba imbere, nkahagira butiki. Ese nemerewe gucuruza muri ya nzu, nkanayituzamo umuryango? Hari ibyo dukwiye kurenga, tugakurikiza amategeko n’amabwiriza.Amabwiriza yo kwandikisha ubucuruzi ntabwo avunanye, kuko iyo uri iwawe mu rugo, ufunguza ubucuruzi kandi ukabwandikisha.”
Yongeraho ko mu gihe umuntu yandikisha ubucuruzi, aba agomba no kuvuga ibyo azacuruza .
Ati “ Ushobora kwandikisha uvuga ngo uzacuruza butiki mu ikaritsiye, waza mu bugenzuzi ugasanga butiki irimo isafuriya y’ibishyimbo, iba bayamaze guhinduka resitora. Niba ari butiki tuzi ibigomba kujya muri butiki, niba ari resitora tuzi ibigomba.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagarama, Uwamwiza Marie Chantale, avuga ko hari zimwe muri butiki zakora mu buryo bw’akajari ku buryo hari izari zarahindutse akabari.
Ati “ Reba butiki zose dufite zahindutse akabari, nta muntu waryama. Iyo dutashye hari igihe usanga hari butiki zo muri karitsiye ariko nizo basoreza irya nyuma (Icupa). Iryo ryanyuma rero risakuriza umuturanyi ntabwo ryakunda kuko ahari akabutike gacuruza, hakagombye kuba hacururizwa umuceri, isukari, bya bintu byibanze byakagombye kuba bifatwa muri butiki. Birahinduka ahubwo ugasanga akabari karenze butiki.”
Ariko hari ucuruza butiki ye ugasanga nta kibazo biteje kuko ya masaha ya butiki aragera akitahira, ugasanga byagenze neza.”
Avuga ko umuntu wifuza gutangiza ubucuruzi yagakwiye kubanza kwegera inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’Umurenge, nazo zikagenzura niba akurikije amabwiriza zabanje guha kopi umujyi wa Kigali.





