Mu Rwanda hakozwe bwa mbere ubuvuzi bwa kanseri ifata mu rura runini hatabayeho kubaga umurwayi, ibizwi nka Endoscopic Submucosal Dissection (ESD).
Mu butumwa ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byasangije ku rubuga rwa X, bavuze ko ubu buvuzi bwakozwe kandi bukagenda neza.
Ati” Ni ishema ku buvuzi bwo mu Rwanda ndetse n’intambwe mu kuvura indwara ya kanseri.”
Ubu buvuzi bufasha mu kuvura kanseri iri mu bice bigize urwungano ngogozi nko mu gifu, urura runini n’ibindi bice ariko hatabayeho kubaga ibyo bice ngo urwaye abe yanahindurirwa ahasohokera imyanda yo mu musarani.
Ubu buryo kandi uretse kuba busimbura kubagwa, bunasimbura ibindi bisanzwe bikorerwa abafite iyi kanseri nko gushiririza agace iyo kanseri yafashe.
Gusa nanone ubu buvuzi bushoboka mu gihe ufite kanseri ikiri ntoya itarakwirakwira mu bice byose.
Uburyo bikorwamo hifashishwa aga ‘tube’ kariho ibyuma byifashishwa mu buvuzi ndetse na camera, bikoherezwa mu mubiri binyujijwe mu gice cyo hasi ahanyura imyanda, izo camera ziba zihujwe na mudasobwa ku buryo zitanga amakuru.
Ibyuma by’ubuvuzi bifasha mu gukuramo ikibyimba cyose cya kanseri bitabangamiye ibindi ibice by’umubiri, iyo birangiye umurwayi akomeza gukurikiranwa kugirango hamenywe neza niba yarakize.
Ubu buryo bw’ubuvuzi bwatangiriye mu Buyapani mu myaka irenga 20 ishize, aho bwakomeje gutezwa imbere no kwemezwa nk’uburyo bunoze mu kuvura kanseri z’imbere mu mubiri zigaragaye hakiri kare.
Nyuma bwaje gukomeza gukoreshwa mu bindi bihugu nka Koreya y’Epfo, u Bushinwa, ndetse no mu bihugu by’u Burayi n’Amerika.
Mu bushakashatsi buheruka gukorerwa mu Buyapani, byagaragaye ko abagera ku 140,000 bakorewe ubu buvuzi, 90% yabo barakize.
Gukorwa bwa mbere kwa ESD mu Rwanda ni igikorwa cyerekana ko igihugu gikomeje gutera imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi no kuvura indwara zikomeye nka kanseri yagaragaye kare.
Ni intambwe izafasha kugabanya umubare w’abarwayi boherezwa kuvurirwa hanze, binafashe mu kuzamura ubushobozi bw’abaganga b’Abanyarwanda.






