Umuhanzikazi Bwiza Emerance yatangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘Bwiza Home World Tour’.
Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, abugenera abakunzi be avuga ko yegereje kubataramira hirya no hino aho baherereye.
Uyu muhanzikazi yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko ibi bitaramo bizabera mu bihugu bitandukanye, birimo ibyo muri Afurika, Uburayi, Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa ntiyatangaza amatariki ibi bitaramo bizabera.
Yaboneyeho kandi no gutangaza ko album ye ya gatatu yise ‘Home’ iri hafi kujya hanze, ararikira abakunzi be kuzanyurwa nayo.
Bwiza uheruka gushyira hanze indirimbo yaririmbiwe Imana yise “Waratwibutse”, ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda aho indirimbo ze zikundwa n’abatari bake ku mbuga nka Youtube.
Bwiza yamenyekanye mu zirimo ‘Ahazaza’, ‘Ready’, ‘Exchange’, n’izindi nka ‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Best Friend’ yakoranye na The Ben n’izindi.
Bwiza w’imyaka 27 y’amavuko yatangiye kumenyekana mu Gushyingo 2021, ubwo yashyiraga hanze zimwe mu ndirimbo ze za mbere.









