Mu barebye amashusho y’indirimo Tarihinda, ya Cecile Kayirebwa, bazi umukobwa w’uburanga uyigaragaramo.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu mwaka w’i 1998 ariko mu byukuri ushobora kuba utazi, ngo uyu mukobwa ni muntu ki ? Ese amateka ye ni ayahe ?
Mu busanzwe amazina ye bwite yitwa, Karengera Laura Isimbi.
Yabonye izuba Tariki 21 ukwakira mu mwaka w’i 1977, avukira mu mujyi wa Brussels mu mu Bubiligi .
Uyu munsi muri 2025 akaba ari umubyeyi w’imyaka imyaka 48 y’amavuko.
Laura ni umwana wa gatatu mu muryango wabo w’abana bane aho avukana n’abavandimwe be aribo Diane Numukobwa , Eric Kirenga na Cyusa Serge.
Avuka kuri se Karengera Innocent ndetse na nyina Cecile Kayirebwa bakunze kwita “Nyambo y’icyeza”.
Nubwo Laura avuka ku babyeyi be b’Abanyarwanda, ariko ubuzima bwe bwose kuva akiri umwana kugeza kuri uyu munsi ari umubyeyi w’imyaka 48 y’amavuko yabaye ku mugabane w’Iburayi mu bihugu bitandukanye.
Mu rugendo rwe rw’amashuri, abanza yayize ku bigo bitandukanye.
Ni mugihe amashuri yisumbuye yayize ku ishuri ry’isumbuye rya Greenwich School of Management aho yize ibijyanye n’ibaruramari.
Mu kiganiro yahaye Umunyamakuru wa UMUNOTA , yavuze ko Kaminuza yize ibijyanye no gutunganya ibirungo by’ubwiza ‘Makeup’ muri kaminuza ya INFAC College and University iherereye mu Bubirigi.
Urukundo rwa Laura hamwe n’imbyino gakondo Nyarwanda ntirwaje akuze , kuko akiri umwana muto guhera igihe yari afite imyaka itanu yakundaga imbyino z’umuco nyarwanda, abikuye kuri mama we Cecile Kayirebwa wari umuririmbyi mwiza na papa we Karengera wari intore ikunda guhamiriza.
Ku nshuro ya mbere Laura aza mu Rwanda hari mu mwaka wa 1990.
Icyo gihe akaba yari afite imyaka 13 y’amavuko. Laura yongeye kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 1995 mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Laura yongeye kugaruka mu rwamubyaye mu mwaka wa 1998 .Icyo gihe akaba yari aje mu iserukiramuco ry’imbyino Nyafurika rizwi cyane nka ‘FESPAD’ ryabereye mu Rwanda mu Karere ka Nyagatare ho mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nyuma yuwo mwaka Karengera yagarutse mu Rwanda mu bihe bitandukanye, birimo mu mwaka wa 2011 ubwo yari aje gushyingura se Karengera Inncent ubwo yitabaga Imana.
Laura yongeye kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ndetse na 2016 , akaba aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2023,ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’umubyeyi we Cecile Kayirebwa.
Ni igitaramo cyabereye mu nyubako ya BK Arena.
Ntabwo mu ndirimbo Tarihinda ariho Laura Isimbi Karengera yamenyeye kubyina imbyino gakondo z’umuco nyarwanda kuko mbere yaho yabayeho umubyinnyi mu itorero ryitwa benegihanga, ryari rihuje abana b’Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda.
Iryo torero ryazengurukaga ibihugu bitandukanye bakundisha, bamenyekanisha ndetse banataramira abantu hatandukanye mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda.
Laura yabaye umuririmbyi kandi mu ndirimbo izwi cyane yitwa Amarebe n’Imena.
Mu mwaka wa 1998 nibwo Laura yagiye mu mashusho y’indirimbo Tarihinda ya Cecile Kayirebwa .
Ni amashusho yafashwe ubwo Cecile Kayirebwa yaririmbiraga indirimbo ye “Tarihinda” abari bitabiriye iki gitaramo.
Mu ifatwa ry’aya mashusho Laura yari muto, gusa ku munsi wa none , ni umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko.
Guhera mu mwaka wa 1997 Laura yimukiye mu Bwongereza , akaba ariho atuye kugeza uyu munsi .
Usibye gukora ibijyanye n’ubwiza, Laura akora n’ibijyanye no gutegura Ibirori by’ubukwe , isabukuru y’amavuko , n’ibindi byinshi bitandukanye.
Laura avuga ko ajya kuva mu Bubiligi ikibazo ahanini cyari uko yakorerwaga irondaruhu aho nko mu gihe yashakaga aho yakwimenyerereza umwuga we wo gukora iburungo by’ubwiza wasangaga aho asabye kwimenyereza, banga kumwakira kuberako ari umwirabura .
Nyuma yo kubona ibyo byose bimubayeho yaje gufata umwanzuro yimukira mu Bwongereza ndetse kuva yahagera iterambere ryaraje , aho kuri ubu afite ikigo cye yitwa L’isimbi Beauty gikora ibijyanye na makeup mu Bwongereza.
Laura akaba atangazaka ko adakorera mu bwongereza honyine, kuko hari nubwo abona abakiriya mu Rwanda akaza kubakorera Makeup.
Mu rugendo rwe nk’umwe mu bahanga mu byo gukora makeup, Laura yakoreye ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga birimo : Christian Dior , Lancome , Iman Cosmetics , Elizabeth Arden , n’ibindi byinshi.
AMAFOTO UKO LAURA AMEZE UYU MUNSI





AMAFOTO YA LAURA MU BIHE BITANDUKANYE









One Response
Numva amfashije namubona ngatuza