Amakuru

Perezida Kagame yageze i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye isinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto itangwa igenda igabanyuka ariko amafaranga atangwa akiyongera aho ayatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yageze kuri miliyoni 29.5 Frw mu 2025 .
Ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kwagura ibice rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata uduce dutandukanye muri teritwari za Uvira na Walungu, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo
Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto yagabanutse aho igeze 14.6% ivuye kuri 18.50%.
DCG Jeanne Chantal Ujeneza,  yavuze ko ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye na Polisi y’u Rwanda ari ingenzi mu gutuma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kohereza abapolisi n’ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro
Ingabo z’u Rwanda, RDF n’iza Tanzania, TPDF zahuriye mu Karere ka Ngoma, mu nama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka y’ibihugu byombi
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe , yasobanuye ko amabwiriza aheza mu murimi abahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko bakaza kwihana, ari uko ubusanzwe uwo umuntu aba agifite umugayo mu muryango nyarwanda bityo atemerewe kujya mu murimo yaba uburirimbyi cyangwa indi mirimo imusaba kujya ku ruhimbi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yahuye n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean Pierre Lacroix, bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka