Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu ugiye kumara, watwaye miliyari zisaga 32 Frw
Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, Sosiyete ProDev Kayonza niyo yatangiye guhinga igihingwa cya Turmeric cyifashishwa mu kuryoshya ibiryo cyangwa icyayi.
Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n'iya Singapore, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, batangiye kwakira ubusabe bw'abantu bafite imishinga y’indashyikirwa ijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi bifitanye, hibandwa ingingo ya gatandatu ku masezerano ya Paris ajyanye no kubungabunga ikirere .
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko kuva mu 2025, inzovu 43 zongerewe mu zakorewe ibarura ndetse imyirondoro yazo iramenyekanya
Ubuyobozi bwa Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, butangaza ko amafaranga asaga miliyari 1.2 frw, yavuye mu bukerarugendo, azifashishwa mu gutera inkunga imishinga itandatu yo mu turere twegereye iyi pariki binyuze muri gahunda yo gusangira umusaruro wa pariki n'abayituriye.
Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko umushinga wa Biogaz yifashishwa mu guteka utatanze umusaruro nkuko byari biteganyijwe gusa ivuga ko hatangijwe indi gahunda yo kongera kuwugerageza bityo bizeye ko uzatanga umusaruro.