Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yatangariye u Rwanda nyuma yo gutembera ibice bitandukabye by’igihugu birimo Huye,Nyanza, Bugesera,Rusizi, Rulindo na Musanze .
Abantu batandukanye basura u Rwanda bakomeje gutangarira urw’imisozi igihumbi kubera ubwiza bw’ibidukikije, urugwiro n’urukundo berekwa iyo basuye u Rwanda.
Ejo bundi ubwo IShowSpeed, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga yari mu Rwanda, yagaragarijwe urukundo n’ibihumbi by’Abanyarwanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse atangarira ubwiza bw’u Rwanda .
Ibi yabitangaje nyuma yo gusura ingagi zo mu Birunga , no gutemberezwa umujyi wa Kigali.
Iyi nkuru yaje kwisubiramo, ubwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasuraga bimwe mu bice bitandukanye ari kumwe n’inshuti ze.
Muri uru rugendo, yari ari kumwe n’inshuti ze zirimo ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Amb. François Nkulikiyimfura , umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa Taarifa Rwanda, Magnas Mazimpaka.
Ati ” Ku cyumweru tariki ya 11, turi kumwe na Magnas Mazimpaka, umunyamakuru ukomeye, Umuyobozi wa Taarifa, umuhanga mu by’ikoranabuhanga, ufasha ba mukerarugendo hamwe n’umushoferi wacu w’umuhanga, Gilbert Shyaka, mu rugendo rutuje twazengurutse Bugesera, Nyanza, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Nyirangarama.”
Businge avuga ko yanyuzwe n’ibyiza yiboneye ahantu hatandukanye gusa ko yari yifuje gusura ibere rya Bigogwe ariko ntibyamukundira.
Ati “Twifuza gusura Umujyi wa Musanze ndetse n’agace ka Bigogwe, ariko ko ntibyadukundira, tukaba twarabishyize undi munsi.”
Bugesera amateka yarahindutse
Akarere ka Bugesera mu myaka yashize, kakunze kurangwa n’izuba ryinshi ndetse ugasanga bamwe mu baturage basuhuka . Aka karere nta bikorwaremezo kari gafite ndetse n’iterambere ryari rikiri ku rwego rudashimishije.
Icyakora mu buhamya bwa Amb Busingye , agaragaza ko aka karere kateye imbere mu buryo bufatika kubera ibikorwa by’iterambere byahagejejwe birimo amashuri n’inganda ziteye imbere.
Ati ” Ahenshi muri Bugesera harahindutse cyane, hari ibikorwa remezo byinshi, imiturire, ubucuruzi, ishoramari ry’inganda, ubuhinzi, ibigo by’amashuri. Aha turi mu muhanda ugana ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, aho umuhanda mushya mwiza cyane ugana i Nyanza utangirira. Umupaka uri hafi aho. (ahari isangano ry’umujyi n’abantu benshi) Hanyuma ku kiraro cya Rwabusoro kizwi cyane.”
Yakomeje agira ati “Mu rugendo twakoze tunyura mu cyaro cyiza kandi gishimishije. Tumaze kugera ku muhanda wa Kigali-Huye, twasuye ubucuruzi bwa Stafford Coffee i Nyanza- (Serivisi zabo, ikawa yabo na cake z’ibitoki byo biri ku rundi rwego).”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yavuze ko banageze kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, na ho bakareba uburyo yagutse .
Mu 2024, Ikinyamakuru Forbes, cyashyize u Rwanda ku rutonde rw’ahantu 24 ho gutemberera ku Isi .
Mu 2008 nibwo Ikinyamakuru Forbes, cyatangije gahunda yo gutangaza urutondo rw’ibihugu, imijyi cyangwa uduce nyaburanga dushobora gufasha abantu kumenya ahantu heza kandi hagezweho ho kuruhukira cyangwa gutemberera.
Iyi gahunda yatangijwe kugira ngo yunganire abakerarugendo baba bashaka ahantu hashya gu kujya hirya no hino ku Isi, guteza imbere uduce cyangwa ibihugu bitanga icyizere cyo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo rwabyo no kuruteza imbere muri rusange.
Mu Rwanda icyatumye ruza kuri uru rutonde, ni imiterere itandukanye y’igihugu, ibirunga, ibibaya n’amashyamba ndetse na hoteli y’akataraboneka iherereye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu nzira igana mu Birunga, One&Only Gorilla’s Nest.
U Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyo ku mugabane wa Afurika cyashyizwe kuri uru rutonde.













