Abatutsi bahungiye kuri Komini Huye baturutse muri amwe mu makomini ya Butare byegeranye na Huye nka Mbazi, Maraba, Ngoma na Matyazo mu Mujyi wa Butare ndetse na Gikongoro. Abapolisi n’abasirikare bahagose iminsi itatu yose, amazi bayaciye ntawe ujya kuvoma, babicisha inyota n’inzara.