Inkuru Nshya

U Rwanda ruri gutegura gahunda zitandukanye zizafasha mu guhangana n’inkongi z’umuriro zirimo gukoresha indege zitagira abapilote (drones) zizifashishwa mu bikorwa byo kuzimya no gutanga amahugurwa ku bantu n’ibigo ku buryo bagira ubyumenyi bw’ibanze ku guhangana nazo mu gihe zibaye.
Ushobora kuba hari igihe wari warafashe nimero za telefone mu mutwe z’abavandimwe, inshuti, cyangwa abaturanyi bawe ku buryo washoboraga kuba ubitse nka 10 cyangwa 20 kandi uzivuga mu mutwe nta gushidikanya. Muri iki gihe ariko, kubaza umuntu nimero ya muganga we, inshuti ye magara, cyangwa n’iy’umwana we, akenshi bisaba ko abanza kuyishaka muri telefone.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026, Umuryango Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (AERG), wujuje imyaka 30 umaze uvutse, kuko watangijwe ku itariki nk’iyi mu 1996.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abapolisi bitabiriye amahugurwa ya EAPCCO kuyakoresha baharanira ko abaturage banyurwa na serivisi bahabwa n’inzego z’umutekano.
Horatiu Potra wahoze ayoboye itsinda ry’abasirikare b’abacanshuro b’Abanyarumaniya bari barahawe akazi na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko Umujyi wa Goma wari gufatwa n’umutwe wa AFC/M23 nubwo we n’itsinda rye bari kuguma muri uwo mujyi, ashinja ibibazo by’imiyoborere n’imikorere y’ingabo za Congo kugira uruhare mu gutsindwa kwazo.
Umugaba w’Ingabo za Nigeria zirwanira ku Butaka, Lieutenant General Waidi Shaibu, uyu munsi yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) i Kigali, mu rwego rw’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ari kugirira mu Rwanda kuva ku wa 18 kugeza ku wa 23 Ukwakira 2026.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Innocent Muhizi, yashyikirije Sultan wa Brunei Darussalam, Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu cyo muri Aziya.
Abasirikare, abapolisi n’abasivili 30 baturutse mu bihugu bigize Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara (EASF) no mu bindi bigo by’abafatanyabikorwa, batangiye imyitozo igamije kunoza igenamigambi n’imicungire y’ibikoresho bikenerwa mu bikorwa bya gisirikare.
Nubwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byiyemeje gushyira mu bikorwa Amasezerano y’Amahoro ya Washington, ikibazo cy’umutwe witwaje intwaro wa FDLR gikomeje kuba intandaro yo kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.
Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’iminsi itanu yateguwe n’Umuryango w'Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Bihugu byo mu muryango w'Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ateganyirijwe abazahugura abandi ku iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire mu bikorwa byo kubahiriza amategeko.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka