Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Louis Rwakiranya, yavuze ko ari ibintu bishimishije kubona Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo ya Volleyball yakirwa mu Rwanda ashimangira ko ari ikimenyets cy’ubumwe, imiyoborere myiza n’iterambere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru ku myiteguro ry’iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 47.
Ni irushanwa rizabera mu Mujyi wa Kigali, guhera ejo ku wa Gatatu tariki 22 Mata – 3 Gicurasi 2026.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Louis Rwakiranya yavuze ko hari ibihugu byinshi byifuzaga kwakira iri rushanwa ariko guhitamo u Rwanda atari impanuka kuko ari igihugu gifite ibikorwaremezo, uburambe mu kwakira amarushanwa ndetse n’ubuyobozi bwiza.
Ati “Kuri ubu Volleyball igiye kwakirirwa mu Rwanda, Igihugu cyunze ubumwe, gifite icyerekezo n’imiyoborere ihamye.”
Rwakiranya yashimye kandi uburyo u Rwanda rworohereje abakinnyi bose bitabiriye iri rushanwa kuko bashobora kwinjira mu Rwanda bidasabye Viza.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekiniki muri CAVB Men’s Club Championship, akaba n’Umunyamuryango mu Nama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi, FIVB, Koné Sanga, yatangaje ko amakipe 24 aturuka mu bihugu 15, ari yo azitabira iri rushanwa.
Nkuko byari byatangajwe mbere, amakipe 39 niyo yari yasabye kwitabira iri rushanwa, hemererwa 30 yujuje ibisabwa nk’uko bisobanurwa na Koné Sanga.
Ati “Dufite amakipe 24 ava mu bihugu bitandukanye. Tuzagira amatsinda ane, agizwe n’amakipe atandatu. Ni iby’agaciro kuba turi hano kandi turabizeza ko abakinnyi n’amakipe bazakina neza, mu irushanwa riciye mu mucyo.”
Iyi mikino izabera muri Kigali Arena na Petit Stade aho amakipe azaba agabanyije mu matsinda ane buri rimwe rigizwe n’amakipe atandatu.
Muri iri rushanwa ribereye bwa mbere mu Rwanda, ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi mu buryo bw’amashusho, VAR, rizakoresha guhera mu mikino ya 1/8 cy’irangiza.











