sangiza abandi

Chorale de Kigali yahaye Noheli Abanyarwanda mu gitaramo ‘Christmas Carols Live Concert’

sangiza abandi

Chorale de Kigali yakoze igitaramo kitabiriwe ku bwinshi mu gitaramo ngarukamwaka cya ‘Christmas Carols Live Concert’ kibanziriza Noheli.

Ni igitaramo cyabaye ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, kibera mu ihema rya Camp Kigali.

Abaririmbyi ba Chorale de Kigali baririmbye indirimbo zituje zitandukanye zishimiwe n’abari muri iki gitaramo.

Abana biga muri Ecole Sainte Bernadette riherereye mu Karere ka Kamonyi, bakoze agashya muri iki gitaramo, ubwo basubiragamo indirimbo y’Umurundi Pastor Lopez yitwa Imana y’Akandi Karyo, abari muri icyo gitaramo buzura umunezero.

Bakomeje baririramba indirimbo ya Orchestre Impala yitwa ‘Bonane! bitangaza benshi kubera ubuhanga bwabo.

Aba baririmbyi bakomeje kuririmba indirimbo zifite ubuhanga, abari mu gitaramo bafatanya kuririmbana nabo.

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean de Dieu, yashimiye abitabiriye igitarambo ndetse yifuriza Umuryango w’Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Yakomeje ashimira kandi abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’igihugu bitabiriye iki gitaramo, anashimira Imana ikomeje kubashoboza uko umwaka utashye.

Ati “Ndashimira Imana idushoboza ibi, iyo urebye abantu bari aha bafite imirimo myinshi ariko iyo idushoboje tugakora ibintu nk’ibi ni iby’agaciro.”

Uyu muyobozi yijeje ko iki gitaramo kizakomeza gukorwa kikaba ngaruka mwaka.

Ati “Isi izarinda ishira kiriya cyumweru tukibakoreraho igitaramo. Mu by’ukuri twumva twifuza ko muzajya mutaha mufite ibyishimo bizagera kuri Noheli, mukanabitangirana umwaka utaha.”

Muri iki gitaramo kandi hakusanyijwe inkunga igamije gufasha Umuryango wa SOS wita ku bana, aho iyo nkunga igamije gukura abana mu muhanda.

Igitaramo cyasojwe mu masaha ya saa yine , abacyitabiriwe bagifite inyota yo gukomeza gutaramana na Choral de Kigali.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]