Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi, ndetse yabaye Minitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana.
Amakuru y’urupfu rwa Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2024.
Col (Rtd) Dr Karemera yari umuganga mu gihe cyo kubohora igihugu avura abakomerekeye ku rugamba rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 1990, ndetse yabaye Minisitiri wa mbere w’Ubuzima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Karemera ni umwe mu batangiranye n’umuryango wa RPF Inkotanyi nyuma y’imyaka 40 yaramaze mu buhungiro.
Uyu mugabo kandi yabaye Minisitiri w’Uburezi aho yibukwa cyane avuga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri.
Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Umusenateri ndetse yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.







