sangiza abandi

Colonel Migambi  yagaragaje icyafashije RPA kubohora igihugu

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe imikoranire ya gisirikare n’abasivile mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba, yagaragaje ko indangagaciro zisanzwe mu ngabo z’u Rwanda, zafashije RPA kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Yabigarutseho ku munsi w’ejo tariki ya 17 Ukwakira 2025, mu karere ka Kicukiro  ubwo  yatangaga ikiganiro.

Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubumwe n’Ubudaheranwa”.

Ikiganiro cyitabiriwe n’abakozi b’akarere, abayobozi b’imirenge n’utugari, abayobozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere.

Mu kiganiro, Colonel Migambi Mungamba yagarutse ku rugamba rwo kubohora igihugu, arusobanura nk’inkingi y’indangagaciro  ngenderwaho y’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yasabye abayobozi gukomeza kurangwa n’indangagaciro zaranze Ingabo za RPA, abashishikariza gukura isomo n’ishyaka mu rugendo rwo kubohora igihugu.

Yibukije kandi uruhare rukomeye urubyiruko rufite mu guteza imbere no kurinda ubumwe n’ubusugire by’igihugu.

Photos:

[fluentform id="3"]