Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda kurambika intwaro hasi.
Itangazo ryasohowe n’umuvugisi w’Ingabo za RDC , Maj Gen Ekenge Bomusa Efomi, yavuze ko ibyo bizakorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington ya tariki ya 1 Ukwakira uyu mwaka , yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC .
Iryo tangazo risaba FDLR kurambika intwaro hasi , ikishyikiriza leta cyangwa Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye , MONUSCO ziri muri icyo gihugu.
Mu itangazo, FARDC yasabye kandi n’abaturage bakorana na FDLR kwitandukanya na yo ahubwo bagatanga amakuru ku buyobozi cyangwa MONUSCO .
FARDC yasabye ko abasirikare batagomba kugirana imikoranire iyo ari yo yose na FDLR n’indi mitwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington.
Yagize ati ” Igisirikare cya RDC kiributsa abasirikare bose ko batemerewe gukorana na FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kirasaba FDLR korohereza gahunda y’amahoro ikomeje, bakishyikiriza leta badakoze ubugizi bwa nabi cyangwa ngo hameneke amaraso.”
Amerika yashimiye Leta ya Congo
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku birebana na Afurika, Massad Boulos, yashimye umwanzuro wa Congo wo kwambura intwaro FDLR.
Ati” Dushimye ko DRC yasabye FDLR gushyira intwaro hasi kandi ikamanika amaboko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington ya tariki ya 1 Ukwakira 2025.
Yavuze ko ari intambwe ya mbere itewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kugira ngo akarere kagire amahoro.
Amasezerano ya Washington DC ateganya ko gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ndetse n’ibikorwa byo gusenya FDLR.








