Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora CS Sengabo Hillary avuga ko RSC igikeneye abanyamwuga b’abagore kuko nayo igendera ku mategeko mpuzamahanga ariko umubare w’abanyarwandakazi bitabira uyu mwuga ukaba ukiri muto.
Kuri uyu wa tariki ya 23 Gicurasi 2026, ni bwo ku Ishuri rya RCS Training School-Rwamagana hasojwe amahugurwa aho aba banyeshuri bari bamaze igihe bahererwa amasomo binjijwe mu ba offisiye bato ba RCS .
Abarangije amasomo ni abanyeshuri 146 barimo ab’igitsina gore 21, barimo kandi n’abari basanzwe mu kazi 84, n’abandi 62 baturutse mu buzima bwa gisivile.
Ni umubare ugaragaza ko ab’igitsina gore bagitinya kwitabira umwuga w’ubucungagereza ,nyamara ari umwuga ukenewemo abagore ku mpamvu zitandukanye harimo ko abagore n’abakobwa bafungwa ngo baba bagomba guhabwa service n’abacungagereza nabo b’abagore.
Sengabo Hillary uvugira urwego rushinzwe igorora yavuze ko abantu b’igitsinagore na bo bakenwe muri uyu mwuga.Yagize ati”Tuba dukangurira abantu b’igitsina gore ko uyu mwuga nabo barakenewe.Kuko twubahiriza amategeko mpuzamahanga aho nta muntu uri mu igororero ari umugore,aherekezwa n’umugabo.Nta muntu uri mu igororero w’umugore ushobora guhabwa service n’umugabo.Ni yo mpamvu dukenera cyane ab’igitsina gore ko nabo baza kuko baba bafite akazi kabo kihariye”
Uyu mubare ukiri mu to muri serivise z’abashinzwe igorora nyamara hadafungwa abagabo gusa,utuma uru rwego rusanga n’ab’igitsinagore bakwiye kwitabira uyu mwuga bityo service zihabwa abari mu igororero zikajya zikorwa neza zose hatabayeho ko hari abagore bahabwa sericice n’abagabo.








