sangiza abandi

CSP Sengabo Hillary Emmanuel yongeye kugirwa umuvugizi wa RCS

sangiza abandi

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwongeye kugira icyizere CSP, Sengabo Hillary Emmanuel, rumugira umuvugizi warwo, inshingano yaherukagamo kuva muri 2014 kugeza mu 2020.

CSP Sengabo yagarutse kuri izi nshingano nyuma yo kuzamurwa mu ntera ava ku ipeti rya Senior Superintendent agirwa Chief Superintendent, akaba agiye gusimbura CSP Kubwimana Therese, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

CSP, Sengabo afite ubunararibonye buhagije muri uru rwego, aho yayoboye amagororero atandukanye arimo irya Muhanga n’irya Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.

Yari yaravuye ku mwanya w’umuvugizi wa RCS mu 2020 agiye gukomeza amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (Senior Command and Staff College) riherereye mu Karere ka Musanze, aho yize ibijyanye n’imiyoborere myiza no gukemura amakimbirane mu mahoro, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s degree).

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru, CSP Sengabo yavuze ko yishimiye kugaruka kuri izi nshingano, anizeza ubufatanye n’itangazamakuru mu gutanga amakuru ku bikorwa bya RCS.

Yavuze ko avuga ko azashyira imbaraga mu kugeza ku Banyarwanda amakuru arebana na gahunda zinyuranye za RCS, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza ihame ryo gutangaza amakuru yizewe kandi ku gihe.

RCS ikora ibikorwa bitandukanye birimo no guhindura imyumvire y’abafungiye mu magororero, hibandwa cyane ku gukosora no gusubiza mu buzima busanzwe abarangije ibihano aho kubahana gusa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]