sangiza abandi

Diviziyo ya 2 ya RDF yateguje umukino na Diviziyo ya 2 ya UPDF

sangiza abandi

Ingabo z’u Rwanda, RDF zateguje umukino wa gishuti n’ingabo za Uganda UPDF uzaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025.

Mu itangazo bashyize ku rubuga rwa X rwa RDF, bavuze ko uyu mukino uzahuza Diviziyo ya kabiri ya RDF na Diviziyo ya 2 ya UPDF.

Ni umukino uzabera mu Karere ka Musanze kuri Sitade Ubworoherane ku isaha ya saa tanu n’igice z’amanywa (11:30).

Ni umukino wa kabiri izi mpande zombi zigiye guhuriramo muri uyu mwaka, kuko baherukaga uwabaye tariki ya 31 Gicurasi 2025, wahuje abayobozi bakuru ba RDF na UPDF, ku kibuga cyaku kibuga cy’umupira cya Kyamate muri Uganda.

Muri uwo mukino, Ingabo za Uganda (UPDF) zatsinze Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri penaliti 4 –3 nyuma yo kunganya mu minota isanzwe y’umukino.

Izi mpande zombi kandi zari zakinnye umukino wa gishuti tariki ya 20 Ugushyinga 2024, kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, ukaba wari umukino wa gatatu uhuje ayo makipe yombi.

Ni imikino igamije gushimangira imikoranire myiza hagati y’igisirikare cy’ibihugu

Photos:

[fluentform id="3"]