sangiza abandi

DJ Iraa akomeje guterwa ubwoba n’abatishimiye ubwenegihugu bw’u Rwanda yahawe

sangiza abandi

Umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Iraa yahishuye ko akomeje guterwa ubwoba no gutukwa na bamwe mu Barundi batigeze bishimira icyemezo yafashe cyo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda akanabuhabwa.

Ibi Dj Iraa yabitangaje yifashishije konti ye ya Instagram mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026 . Iraa yagize ati ” Donc nyuma y’umwaka muracashavuye. Muracantuka, Muracantera ubwoba, je si ndumva ikibazo gihari”

Iraa yakomeje avuga ko kuba adasubiza abamutuka atari uko yahatirijwe gusaba ubwenegihugu cyangwa akaba afite isoni , ahishura ko u Rwanda rwamuhaye amahirwe atigeze abonera i Burundi, ashyira umucyo ku buryo ibintu byose byagenze.

Ati ” u Burundi bwemera gusaba ubwenegihugu bw’ikindi gihugu, ni nk’uko narigusaba ubwa Leta Zunze Ubumwe za America , Canada, cyangwa ahandi nta bwo numva impamvu byabaye ikibazo kuba mfite ubw’u Rwanda”

” DJ Iraa mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora nagatanguriye mu Rwanda , naraje mpabwa platform, batitaye ko ndi Umunyamahanga n’ubu aho ngeze sinotinya kuvuga ko ari Imana n’u Rwanda ndetse no gukora neza, rero nari mfite impamvu ibihumbi zo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda”

Yasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda arabuhabwa n’ubwo hari abakomeje kutabyishimira

Dj Iraa yakomeje avuga ko nta kidasanzwe cyangwa ikibazo abona mu gusaba Ubwenegihugu bw’u Rwanda ahubwo ari urwango bamwe mu Barundi bafitiye u Rwanda Ati ” Nta kibazo kirimo ahubwo ni urwanko mufitiye u Rwanda, jewe nta kidasanzwe nakoze gusaba Ubwenegihugu si ukwihakana Igihugu.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko yakomeje avuga ko nta konti ye ya Facebook agira , asaba abamukurira kwima amatwi iyo babona imwiyitirira kuko ari nayo Abarundi benshi bifashisha bamutuka. Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabiye mu ruhame Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda. Nyuma yaho tariki ya 07 Mata 2025 Dj Iraa yahawe Ubwenegihugu yasabye, ku rutonde rwo mu igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025.

Dj Iraa yageze mu Rwanda muri 2015 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye i Burundi, uyu muhanga mu kuvanga imiziki amenyerewe gususurutsa ibitaramo ndetse n’ibikorwa bikomeye mu Rwanda.

DJ Iraa na mubyara we DJ Bissosso

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]