Dj Maphorisa ukomoka muri Afurika y’Epfo wamenyekanye mu kuvanga imiziki by’umwihariko mu njyana ya ‘Amapiano’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Fuego Fest.
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 11 Ukwakira 2025, cyateguwe na Evolve Music Group ku bufatanye n’izindi sosiyeti zitegura ibitaramo mu Rwanda.
Fuego Fest imaze kubaka izina nk’imwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikomeye mu gihugu, byakunze kuzana abahanzi n’aba DJ bakomeye bo muri Afurika y’Epfo.
Umwe mu bategura iki gitaramo yabwiye The New Times ko ‘Amapiano’ ari yo njyana igezweho muri Afurika muri iki gihe, kandi Maphorisa ari umwe mu bayikwirakwije ku rwego mpuzamahanga, ariyo mpamvu bahisemo kuba ariwe utumirwa muri iki gitaramo.
DJ Maphorisa, amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Themba Sonnyboy Sekowe, akaba yaravukiye muri Afurika y’Epfo, ku wa 15 Ugushyingo 1987.
Ni umuririmbyi, akaba umwanditsi w’indirimbo, akaba umuvangamiziki uhuza injyana zikunzwe muri Afurika zirimo injyana za House, Amapiano na Afropop.
Yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo umunya-Nigeria Wizkid, Runtown, umunya-Afurika y’Epfo, abarimo umunya-Amerika, Drake, Major Lazer n’abandi bafite izina rikomeye mu muziki.
Dj Maphorisa si ubwa mbere atumiwe gutaramira Abanyarwanda kuko yigeze gutumirwa mu 2022, mu gitaramo cya ‘Intore Sunday’ ariko icyo gihe ntiyahagera.





