Ubushinjacyaha bwasabiye umuvangamiziki, Umuvangamiziki Shema Arnaud, uzwi ku izina rya DJ Toxxyk, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho birimo guteza impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu .
Umuvangamiziki Shema Arnaud, uzwi ku izina rya DJ Toxxyk, yitabye urukiko yemera bimwe mu byaha aregwa, birimo guteza impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu, kwica bitari ku bushake no guhunga nyuma y’iyo mpanuka. Icyakora, yahakanye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
DJ Toxxyk yitabye urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Mutarama 2026.
Muri uru rubanza, DJ Toxxyk yemeye ko yateje impanuka y’imodoka yamuviriyemo kugonga umupolisi wari mu kazi, bikaza kumuviramo urupfu.
Yagaragaje ko ibyabaye bitari ku bushake,ndetse yemera icyaha cyo guhunga nyuma y’uko ibi bibaye.
Mu byaha yashinjwaga harimo n’icy’uko ubwo inzego z’umutekano zasakaga iwe, ngo haba harabonetse ibiyobyabwenge.
Ibi DJ Toxxyk yabihakanye, ahakana kandi ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge cyangwa indi miti itemewe. Yanahakanye icyaha yashinjwaga cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima urugero rwa ‘alcohol’ mu mubiri.
Ubushinjacyaha bwasabiye DJ Toxxxyk gufungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza.
Ni mu gihe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizasomwa ku wa Gatatu, tariki ya 21 Mutarama 2025.
DJ Toxxyk yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, nyuma yo kugonga umupolisi mu masaha y’urukerera bikamuviramo urupfu, nyuma yaho agahunga, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.







